Ruhango: Imihanda y’amabuye yatangiye gushyirwamo kaburimbo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage batuye umujyi wa Ruhango, ahanyuraga imihanda y’amabuye, kwitegura kuvugurura inzu zabo igihe ayo mabuye arimo gukurwamo, ngo hashyirwemo kaburimbo.

Ahari amabuye arimo gukurwamo ngo hashyirwemo kaburimbo
Ahari amabuye arimo gukurwamo ngo hashyirwemo kaburimbo

Ubuyobozi butangaza ko imirimo yo kubaka hafi kilometero ebyiri z’umuhanda wa kaburimbo usimbura uwari ukozwe n’amabuye yatangiye, kandi ingengo y’imari yawo ihari ku buryo imirimo izagenda neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko abaturage bamaze igihe basaba akarere gukuramo ayo mabuye kuko hari imodoka zitabasha gucamo, kubera ko nk’amakamyo yanyuragamo akayasenya.

Avuga ko igice kinini cy’umuhanda w’amabuye kizaba cyashyizwemo kaburimbo kuri kilometero n’igice kugeza muri Kamena 2022, bikaba bijyana no kuvugurura inzu no kwirinda guhinga ibihingwa bikura biba birebire.

Agira ati “Wasangaga abaturage badusaba gusimbuza amabuye kaburimbo, bashonje bahishwe umujyi mwiza, ariko nabo turabasaba kuvugurura aho amabati atameze neza bayakosora, uko twubaka umuhanda nabo bashyira imbaraga mu kuvugurura”.

Yongeraho ati “Abantu bashyiraho amakaro aho bikwiye, ahajya amarange bakayasiga, abaturage kandi bakirinda guhinga imyaka miremire ahubwo bagahinga imbuto ngufi, turifuza umujyi wera kandi utoshye”.

Abatuye mu mujyi wa Ruhango bavuga ko bari bamaze igihe basaba ko imihanda y’amabuye yavugururwa, kuko yangizaga ibinyabiziga byabo kandi itakijyanye n’igihe nk’uko bimeze mu yindi mijyi.

Abaturage bavuga ko bashimira imikorere y’Inama njyanama na komite nyobozi y’akarer,e yemeye gusimbuza amabuye kaburimbo, kuko bari barakomeje kubisaba bikananirana.

Muri Kamena umuhanda uzaba umaze kuzura igice cyawo
Muri Kamena umuhanda uzaba umaze kuzura igice cyawo

Alexis Mubera ukorera mu Mujyi wa Ruhango, avuga ko imihanda y’amabuye yari ibabangamiye kuko yagaragazaga isuku nke, kuyigendamo bigoranye kuko imodoka zangirika ndetse ntizinihute, kandi akabona umujyi wabo ukomeza kudindira.

Agira ati “Twabonaga iyi mihanda ari ikimwe mu bidindiza umujyi wacyu ugereranyije n’iyindi, twaherukaga kubona ibikorwa byivugira bya Njyanama, hashize igihe. Iyi mihanda nimara kuzura hari byinshi nsanga bizahinduka, kuko ishoramari rizoroha, kubera ko hari abantu batajyaga batebmera muri Ruhango kubera ko imihanda imeze nabi.

Mubera asaba bagenzi be bacururiza mu Mujyi wa Ruhango kwitabira kuvugurura inzu zabo nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubisaba, ku buryo imihnda ya kaburimbo izagendana n’ubwiza bw’imbere y’inzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka