Ruhango: Imidugudu 17 yahize indi mu kwishyura Mituweli yahembwe

Imidugudu 17 yatanze indi kugera ku gipimo cya 100% mu kwishyura Mituweli y’umwaka wa 2020-2021 yahawe ibihembo mu rwego rwo kugaragariza imidugudu itaragera kuri urwo rwego ko na yo yabishobora ishyizemo imbaraga.

Mu bihembo byatanzwe harimo n'igare
Mu bihembo byatanzwe harimo n’igare

Imidugudu 17 kuri 533 ni yo yesheje umuhigo wo kuba yarangije kwishyura 100% by’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza MUSA.

Umuyobozi w’umudugudu wa Bukomero wahawe ibihembo avuga ko kugera ku 100% byatewe n’uburyo bashyizeho bwo gushyiraho amatsinda bise aya Mituweli aho abaturage bose bizigamira amafaranga bazakuraho ayo bishyura mu bwisungane bwo kwivuza.

Abakuru b’imidugudu yahembwe bagaragaza ko kwigisha abaturage akamaro ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwizigamira mu bimina ari byo byatumye babasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’umudugudu wa Bukomero, Ngiruwonsanga Vital, avuga ko ibanga bakoresheje ari ukunoza imikorerere n’imikoranire hagati mu bayobozi no kwegera abaturage bose bagahurira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Agira ati, “Dufite amatsinda ya Mituweli twiteguye ko mbere y’uko uyu mwaka urangira tuzaba twamaze kwishyura amafaranga y’umwaka utaha ku buryo nta na rimwe umudugudu wacu uzigera usubira inyuma kuko iyo wahembwe uba ugomba kugaragariza uwaguhembye ko utahembewe ubusa”.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyarunyinya mu Kagari ka Gitisi, Munanira Pascal, wahembwe igare avuga ko na bo bahereye mu bimina byo kwizigamira ariko hakongerwamo kuganira no kwigisha abaturage ko nyuma yo kugabana amafaranga bagomba kujya bishyura ubwisungane.

Naho ku badafite ibimina byari bigoye kwishyura byasabye kubasura umunsi ku munsi bakumvikana uko bajya batanga amafaranga make make ku buryo umwaka wa Mituweli watangiye bamaze kwishyura.

Agira ati, “Iyo twasuraga umuturage, twajya kumureba tugasanga ntayo arabona twaragendaga akaduha indi tariki tuzagarukiraho na we yabona tumuhozaho ijisho akareba uko yishyura”.

Bahawe n'ibyemezo by'ishimwe
Bahawe n’ibyemezo by’ishimwe

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kimburu mu Kagari ka Gafunzo avuga ko gusura umuryango ku muryango ku bufatanye n’abayobozi b’amasibo ari byo byatumye abaturage bitabira kwishyura.

Agira ati, “Imbogamizi twahuye na zo yenda ni urugendo rwa buri gihe rwo gusura umuturage, ntabwo twabibahatiraga twajyagayo ku gihe yaduhaye, kugeza igihe tugeza ku 100%, abatari bafite ubushobozi bwo kwishyura bamwe twabagurije mu matsinda, cyangwa hakaba nk’umuntu wemera kwishyurira bake”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kugenera imidugudu yahize iyindi ibihembo ari ukugaragariza itaresheje neza umuhigo ko byose bishoboka kandi bakwiye gufatira urugero ku babishoboye.

Habarurema avuga ko imirenge ine ku icyenda igeze hejuru ya 95% mu gihe umurenge uza inyuma ari uwa Mbuye uri hejuru ya 85% uyu ngo ukaba ugomba guhwiturwa, kuko n’ubwo hari imirenge iza imbere hakiri indi ntambwe yo guterwa.

Agira ati, “Turifuza ko kugera ku ya 30 Kamena buri muturage azajya aba yamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza, turi gutsinda kwishyura ariko ntabwo turagera ku ntambwe twifuza ni yo mpamvu twifuza ko hakomeza gushyirwamo imbaraga.”

Imirenge ya Byimana, Bweramana na Mwendo ni yo iza imbere ifite imidugudu 17 yamaze kwishyura mbere ya Nyakanga 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birashimishije kuba iyi midugudu yaratanze kugera kurugero rw’100% muri kanama? Iyi midugudu nibere indi midugudu intangarugero kugira ngo abatararangiza gutanga bamenye agaciro k’ubwisungane mu kwivuza kandi amagara araseseka ntayorwe. murakoze turabashimiye

Justin yanditse ku itariki ya: 29-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka