Ruhango: Imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 20 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango hamwe n’indi 80 yimuwe mu mva byagaragaraga ko idahesha abayishyiguyemo icyubahiro, yose yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango.

Imibiri 20 yabonetse mu bitaro bya Gitwe yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 20 yabonetse mu bitaro bya Gitwe yashyinguwe mu cyubahiro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko gushyingura iyi mibiri mu cyubahiro bigaragaza intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge aho abatanze amakuru bari barambiwe guhishira ikibi dore ko iyo mibiri yabonetse nyuma y’imyaka 26 Jenoside ibaye.

Abacitse ku icumu rya Jenoside mu Karere ka Ruhango na bo bavuga ko bishimiye kuba iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro hamwe n’indi yagiye iboneka hirya no hino ku makuru atangwa n’abaturage.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije ari mu bari baje kwibukira mu Ruhango
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije ari mu bari baje kwibukira mu Ruhango

Nkurunziza Jean Marie utuye mu Mujyi wa Kigali uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu Ruhango avuga ko kuba imibiri y’abishwe igikomeje kutagaragara ngo ishyingurwe mu cyubahiro bikomeje kubangamira gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge bityo ko iyabonetse igashyingurwa mu cyubahiro ari ibintu bishimishije.

Agira ati “Iyo tumenye amakuru y’ahajugunywe abacu ni ikimenyetso kigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside izajya igenda igabanuka, birashimishije kuba twari tumaze imyaka 27 tukaba dushyinguye imibiri yabonetse hirya no hino no mu bitaro bya Gitwe yabonetse tubifitiye amakuru ariko bikaba bitari byarabaye”.

Imwe mu miryango y'abacitse ku icumu n'abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Imwe mu miryango y’abacitse ku icumu n’abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kuba hagishyingurwa imibiri iboneka hirya no hino mu Gihugu, ari ikimenyetso cy’uko Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere kandi ko hari abadashaka kugaragaza ahajugunywe imwe mu mibiri ikomeje kubura kugira ngo igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro kibe cyasozwa.

Agira ati “Ubu uyu munsi twashyinguye mu cyubahiro imibiri 100, hano muri uru rwibutso haruhukiye indi mibiri isaga ibihumbi 20 ni ikimenyetso cy’uko ibi atari imikino, tukaba dusaba abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kwisubiraho kandi Abanyarwanda bakagira uruhare mu kubagaragaza bagahanwa”.

Habarurema avuga ko kuba hari imibiri ikomeje kuboneka kandi biterwa no kuba hari Abanyarwanda bamaze kurambirwa guhishira ikibi bakiyemeza kuvugisha ukuri ari na yo mpamvu imibiri yo mu bitaro bya Gitwe yabonetse.

Abayobozi b'akarere ka Ruhango bashyize indabo ku rwibutso
Abayobozi b’akarere ka Ruhango bashyize indabo ku rwibutso

Agira ati “Birashimishije kuba Abanyarwanda benshi bariyemeje kwitandukanya n’ikibi bakavugisha ukuri kuri iriya mibiri igashyingurwa mu cyubahiro kuko ni ikimenyetso cy’uko kuvugisha ukuri n’ubumwe n’ubwiyunge bigenda bigerwaho”.

Habarurema avuga kandi ko ingengabitekerezo ya Jenoside ubu yabaganutse cyane mu Karere ka Ruhango kuko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatusti hagaragaye imwe gusa mu gihe wasangaga hagaragara izirenze 10, agasaba abaturage gukomeza kurangwa n’ukuri no gusigasira amahoro kugira ngo bakomeze gufasha abarokotse Jenoside kwibuka banarushaho kwiyubaka mu nkingi zitandukanye.

Inzego z'umutekano na zo zitabiriye
Inzego z’umutekano na zo zitabiriye
Abaje Kwibuka bari bitwaje n'amafoto y'ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Ruhango
Abaje Kwibuka bari bitwaje n’amafoto y’ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Ruhango
Hanashyinguwe imibiri yimuwe mu mva itari ishyinguye neza
Hanashyinguwe imibiri yimuwe mu mva itari ishyinguye neza

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomeze mushyingure izo Nzirakarengane zoze zazize a maherere.
Gitwe ni uregero rwiza mu gipimo cy, ubumwe n, Ubwiyunge!

Kanani yanditse ku itariki ya: 26-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka