Ruhango: Ikibazo cy’imihanda kigiye gutuma ubuhahirane buhagarara

Abaturage batuye mu gasantire ka Buhanda baravuga ko hakenewe izindi mbaraga kuko imihanda yabahuzaga n’utundi duce imaze kwangirika bikomeye ndetse ngo mu gihe gito kubona aho banyura bizaba bitagishoboka.

Ibi abaturage babitangaje nyuma y’igihe kinini bagerageza gusana umuhanda Buhanda-Ruhango na Buhanda-Byimana. Iyi mihanda yatangiye kwangirika kuva ibihe by’imvura byatangira, abaturage bagerageje kuhakora imiganda ariko ngo bigenda birushaho kurenga ubushobozi bwabo.

Umuhanda Buhanda-Ruhango usigaje akantu gato ugacika.
Umuhanda Buhanda-Ruhango usigaje akantu gato ugacika.

Mu mudugudu wa Munini akagari ka Buhanda umurenge wa Bweramana, umuhanda uburaho akantu gato cyane ngo ucike. Umuturage witwa Uwimana Epiphanie yagize ati “n’ukuri turasaba inzego zibishinzwe ko twatabarwa uyu muhanda ugakorwa mu maguru mashya, ubuse wowe urabona utarangiye?”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana, Uwamahoro Christine, avuga ko bagerageje gukora imiganda myinshi ndetse ngo bagerageza kuyobya amazi yazaga ari menshi asatira uyu muhanda ariko biranga.

Abaturage bareba uko umuhanda wabo wangiritse.
Abaturage bareba uko umuhanda wabo wangiritse.

Ubu ngo icyo ubuyobozi bw’umurenge bwakoze bwabimenyesheje akarere kugirango nako kabe kabakorera ubuvugizi mu zindi nzego; nk’uko Uwamahoro yakomeje abitangaza.

Si uyu muhanda ugaragaramo iki kibazo gusa, kuko umuhanda uhuza aka gasantire ka Buhanda na Byimana naho wangiritse cyane, abantu bawukoreshaga bakaba bari basigaye babanza kuzenguruka bakanyura muri uyu wa Ruhango nawo umaze kwangirika.

Iyi tagisi irahagarara abagenzi bakabanza bakavamo kugirango uburemere bube buke.
Iyi tagisi irahagarara abagenzi bakabanza bakavamo kugirango uburemere bube buke.

Ibibazo by’umuhanda nanone ubisanga mu muhanda uhuza Ruhango na Kinazi nawo amazi yabayemo menshi kuburyo ubugenderanire busa nk’aho bwahagaze.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko ikibazo cy’iyi mihanda bukizi, ngo nabwo bwakoze ibyo bwagombaga gukora kuko bwafatanyije n’abaturage mu bikorwa by’imiganda.

Umuhanda wa Byimana-Buhanda nawo warangiritse.
Umuhanda wa Byimana-Buhanda nawo warangiritse.

Ubu ngo nabwo butegereje icyo minisiteri y’ibikorwa remezo izakora; nk’uko bitangazwa na Twagirimana Epimaque umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’ubukungu.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 5 )

Akarere nigafatanye na Ministeri, umuganda w’abaturage wo turawutanga aliko dukore muri Gafunzo,BUHANDA-GITWE,no kw’iteme rya mpanga hafi ya gereza naho ubundi nta Murwayi uzagera ku BITARO N’Abanyeshuri ntibazava cyangwa ngo bagere kumashuri.

kibamba yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Akarere nigafatanye na Ministeri, umuganda w’abaturage wo turawutanga aliko dukore muri Gafunzo,BUHANDA-GITWE,no kw’iteme rya mpanga hafi ya gereza naho ubundi nta Murwayi uzagera ku BITARO N’Abanyeshuri ntibazava cyangwa ngo bagere kumashuri.

kibamba yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Njye mbona ku bijyanye n’imihanda muri aka karere ntacyo ubuyobozi bw’ako bwigeze bukora.Burasinziriye rwose nibwikubite agashyi.

umuturage yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

nuko mutazi mugiye ahitwa i nyanza muturutse mu murenge wa Bweramana iteme rya mpanga rimaze hafi amezi abari ricitse none imodoka kugirango zigere inyanza ziturutse gitwe byarananiranye bacaga ruhango none naho kabaye umuhanda waracitse kugeza umurwayi ibutare birakomeye cyane mutabare abaturage abafite imihanda munshingano zanyu tabala tabala tabala tabala

ruhango yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Mujye no MU MURENGE WA KINAZI, ku Muhanda Mugina (Kamonyi) - Kinazi (ya Ruhango), hafi y’igishanga cy’uukunguri, murebe.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka