Ruhango: Ikibazo cy’imihanda idakoze neza kibangamiye abatuye umurenge wa Kinihira

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Muyunzwe, umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’imwe mu mihanda ibahuza n’ibikorwa remezo idakoze neza.

Aba baturage bavuga ko iyi mihanda irimo ibinogo n’amabuye y’ibitare ku buryo iyo imodoka ije gutwara umurwayi itinda mu nzira bigatuma agera kwa muganga yazahaye cyangwa akaba yanakurizamo urupfu.

Mu busanzwe uyu murenge ugaragaramo imihanda y’ibitaka kandi ikoze nabi. Nubwo umuhanda wegereye ku biro by’umurenge wa Kinihira ugaragara ko ukoze neza, siko bimeze ku yindi mihanda yitaruye ku biro by’umurenge.

Umuhanda uva ku biro by’uyu murenge werekeza ku kagari ka Muyunzwe urakoze ariko hari aho ubona umuhanda utaringaniye. Ahandi hari ibitare biba biri mu muhanda ku buryo bigaragara ko bitakorohera ibinyabiziga kuwukoresha.

Abaturage bo muri uyu mudugudu wa Nyarutovu mu kagari ka Muyunzwe bivuriza ku kigo nderabuzima cy’ahitwa Bweramvura bavuga ko bajya bagerageza gukora uyu muhanda ariko kubera ibitare binini bigaragaramo ntumere neza.

Abo baturage bifuza ko ubuyobozi bwabafasha gukora uyu muhanda kuko ubangamiye imibereho myiza yabo.

Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Ruhango, Mutezimana Christine, avuga ko ikibazo cy’imihanda idakoze neza muri aka karere ahanini cyatewe n’imvura nyinshi yaguye mu minsi yashize. Bamaze gukora raporo y’imihanda yose yangiritse igomba gusanwa ku buryo hari gahunda yo gutangira kuyikora; nk’uko byemezwa n’umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Ruhango.

Abaturage bo murenge wa Kinazi nabo bavuga ko babangamiwe n’imihanda idakoze neza ku buryo kugeza imyumbati ku ruganda rumaze kubakwa muri uyu murenge ruzajya ruyitunganya bitazajya biborohera.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka