Ruhango: Icyumweru cy’Umujyanama cyitezweho guhindura ibitagenda neza

Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yatangije icyumweru bise icy’umujyanama kigamije gusura ibyo abajyanama bateganyiriza abaturage kugira ngo harebwe aho bigeze bishyirwa mu bikorwa, hagendewe kuri gahunda z’icyerecyezo cy’imyaka irindwi.

Akarere ka Ruhango
Akarere ka Ruhango

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jerome avuga ko icyumweru cy’umujyanama kizafasha kureba uko imibereho y’abaturage ihagaze hagamijwe kumenya ahari intege nke hagashyirwa imbaraga, ahari ibyiza na byo bigafasha abandi kubyigiraho.

Ku ikubitiro icyumweru cy’umujyanama cyatangiriye mu Murenge wa Bweramana aharebwe uko abaturage banoza imirire, isuku no kongera ibikorwa bigamije kuzamura ubukungu mu mudugudu Ntangarugero.

Gasasira avuga ko ku munsi wa mbere wo gusura abaturage mu cyumweru cy’umujyanama basanze amashuri yari yarabuze intebe zo kwicaraho yaramaze kuzibona kandi bagasanga uruganda rw’umuceri rwa Gitisi rumaze igihe gito rutangiye rwarongeye gusubukura imirimo nyuma y’uko rwari rwakomwe mu nkokora n’ingaru za Covid-19.

Gasasira avuga ko imihigo ishingira ku cyerecyezo cy’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, kigamije guhindura ubuzima bw’umuturage bukava ku rwego rumwe bujya ku rundi mu iterambere, ibyo bikaba bizasuzumwa kugira ngo harebwe niba hari ibyakosorwa cyangwa byavugururwa ugendeye ku bimaze gukorwa.

Agira ati “Ikitezwe muri iki cyumweru ni ukureba niba ibyemezo byafashwe n’Inama Njyanama byaragize akamaro mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, niturangiza kuzenguruka tuzongera twicare turebe ibyo twabonye niba bihura n’ibyo twari twarateganyije gukorera abaturage”.

Yongeraho ati “Muri gahunda y’icyerekezo cy’imyaka irindwi twahawe na Perezida wa Repuburika, yifuza ko umuturage agera ku rwego runaka umusaruro abona ukaba wava ku rwego runaka ukajya ku rwisumbuyeho, nidusanga uko twateganyije kubishyira mu bikorwa bitajyana tukazabihindura”.

Avuga ko ari byiza ko abaturage basabana n’abajyanama babahagarariye mu rwego rw’akarere kuko bituma hamenyekano aho abayobozi bashobora gushyira imbaraga kugira ngo abaturage bakomeze kubibonamo kandi babagirire icyizere.

Umuyobozi w’umudugudu wa Samba mu kagari ka Rwinyana mu Murenge wa Bweramana, avuga ko umudugudu wabo wari ufite ibibazo bitandukanye aho abaturage bamwe batagiraga amacumbi, ubwiherero busukuye n’uturima tw’igikoni, ariko bakaba barahinduye imyumvire kubera ko ibyemezo by’Abajyanama byafashwe byabagaragarije uko barushaho kunoza ibyo bakora mu mibereho yabo.

Agira ati “Hari byinshi Abajyanama batugiriyemo inama kandi bihindura imibereho myiza yacu, hari agakono k’umudugudu katumye ubu nta muturage ukirwaje bwaki, nta mwana ugita ishuri, twihurije muri Koperative turahinga ibigori, ibyo byose ni ukubera ubujyanama tugirwa n’abaduhagarariye”.

Icyakora avuga ko hakiri ikibazo cy’ibikorwa remezo bitarabageraho birimo n’umuriro w’amashanyarazi kandi agira uruhare mu kuzamura ubukungu no gukoresha ikoranabuhanga mu mudugudu ntangarugero.

Agira ati “Nta muriro ntabwo iterambere ry’ubucuruzi rizamuka ni ukudukorera ubuvugizi kugira ngo tubone akagari gafite umuriro, ingo zifite umuriro bityo dukore twiteze imbere turusheho kwesa imihigo”.

Biteganyijwe ko icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Ruhango kizasozwa harebwe ibiteganyijwe mu iterambere ku nkingi z’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka