Ruhango: Icyumweru cy’Isibo cyitezweho gusubiza ibibazo birimo no gusubiza abana mu ishuri

Abaturage n’abayobozi b’Akarere ka Ruhango baravuga ko icyumweru batangije cy’Isibo kigomba gusozwa ibibazo by’abana bataye amashuri byakemutse bagasubira mu kwiga.

Mu Isibo abaturage bungurana ibitekerezo bagamije kwikemurira ibibazo
Mu Isibo abaturage bungurana ibitekerezo bagamije kwikemurira ibibazo

Mu bindi bibazo bizashyirwa imbere mu gukemura harimo iby’ubujura buciye icyuho, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda ziterwa abangavu no kwita ku isuku muri gahunda yiswe ‘Ruhango icyeye’.

Abaturage bavuga ko muri rusange gahunda y’Isibo yabafashije gukemura ibibazo by’imibereho myiza kwicungira umutekano no kuganira ku bibazo bikwiye gufatirwa ingamba aho bikenewe bagafatanyiriza hamwe kubikemura.

Tumukunde Anne Marie avuga ko bimwe mu bibazo bibabangamiye bakeneho ubufasha bw’abayobozi, harimo kuba hari abana bataye amashuri rimwe na rimwe bigaterwa no kudohoka kw’ababyeyi cyangwa kunanirana kw’abo bana, usanga ahubwo baranadukanye ingeso z’ubujura.

Abana byagaragaye ko bata amashuri cyangwa bakananira ababyeyi babo bari hagati y’ikigero cy’imyaka 10 na 17, ababyeyi bakaba basaba ubufasha inzego z’ubuyobozi kugira ngo imyigire y’abo bana itadindiza gahunda ziteganyijwe gushyirwa mu bikorwa mu isibo.

Inzego z'umutekano zisaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano nk'inkingi ya mwamba yo kubaka igihugu
Inzego z’umutekano zisaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano nk’inkingi ya mwamba yo kubaka igihugu

Agira ati “Isibo yatumye hari ibibazo twikemurira harimo kwiyubakira ubwiherero, kunoza imirire, no kumenya icyiciro umuntu ahagazemo yatangamo ibitekerezo binyuze mu biganiro no kungurana ibitekerezo mu ngamba zacu”.

Yongeraho ati “Icyakora dufite ikibazo cy’abana bataye amashuri kandi twemeranyije n’abayobozi ko tugiye gufatanyiriza hamwe kubikemura nk’uko intore yitabaza indi”.

Kanamugire Viateur wo mu Isibo y’indashyikirwa mu ngamba y’inararibonye avuga ko gahunda z’isibo zituma bahura bakungurana ibitekerezo kandi bagafatanyiriza hamwe gukemura ibibazo bahura na byo birimo no kwita ku burere bw’abana, aho usanga hari n’ababyeyi babigiramo uruhare kubera imyemerere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko mu Karere habarurwa amasibo asaga 3000, asanzwe akora ariko hakaba hatangijwe icyumweru cyo kuyaha imbaraga kugira ngo harebwe ibyo abaturage bashobora kwikorera ahagaragara intege nke bafashwe.

Habarurema avuga ko icyumweru cy'Isibo kizarangira abana bataye amashuri kubera impamvu zitandukanye basubiye kwiga
Habarurema avuga ko icyumweru cy’Isibo kizarangira abana bataye amashuri kubera impamvu zitandukanye basubiye kwiga

Agira ati “Twabahaye ingingo 28 z’ibikorwa bizaba byakozwe mu gihe cy’icyumweru kandi bizagira uruhare mu kwikemurira ibibazo aho buri wese nibura agomba kuba abayeho neza mu bikorwa byose umuturage akaba ari ahantu heza, kurwanya ibiza no gutunganya imihanda ku buryo umuturage mu isibo aba afite umutuzo”.

Habarurema avuga ko hamwe n’abaturage icyumweru cy’isibo kizarangira ikibazo cy’abana bataye amashuri kubera impamvu zitandukanye babaruwe kandi hizwe uburyo basubizwa kwiga bakareka ingeso mbi hagamijwe kubaka umuryango ubayeho neza.

Mu bindi bizitabwaho muri iki cyumweru cy’Isibo harimo kurwanya ubujura buciye icyuho aho bukigaragara, gukangurira abaturage kwizigamira muri Ejo Heza no gukomeza kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka