Ruhango: Ibiganiro ku bashakanye byafashije kugabanya amakimbirane

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ibiganiro hagati y’abashakanye bari mu miryango ibanye nabi byagize uruhare mu kongera kuyibanisha neza, ku buro hari icyizere cy’uko n’indi izagenda ihinduka.

Imiryango yari ibanye nabi yasubiranye itanga icyizere cy'Umunyarwanda wishimye
Imiryango yari ibanye nabi yasubiranye itanga icyizere cy’Umunyarwanda wishimye

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine avuga ko kuva uyu mwaka w’imihigo 2021/2022 utangiye, mu Karere ka Ruhango habaruwe imiryango 427 ibanye mu makimbirane, iyaganirijwe ikongera kubana neza ikaba isaga 120.

Imiryango y’abari babanye banye nabi mu Karere ka Ruhango, baravuga ko ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane hagati yabo byatumye ashira barushaho kwiteza imbere mu gihe bahoraga batongana cyangwa barwana.

Abo babyeyi bahamya ko iyo umugabo n’umugore babanye nabi bigira ingaruka ku bukungu bw’umuryango n’Igihugu muri rusange kuko amakimbirana n’ihohoterwa bitera abana gukurira mu buzima bubi, bagata amashuri, abicana hagati y’umugabo n’umugore bigateza umutekano muke.

Urugero rw’umuryango wavuye mu kambirane kubera kuganirizwa no kwemera kumvikana hagati y’umugabo n’umugore ni uwa Nyirahatangimana Goreth wo mu Murenge wa Bweramana washakanye na Jean D’amour Ngirente.

Nyirahatangimana amaranye imyaka 17 n’umugabo we bashakanye ariko mu myaka irindwi ibanza babanye mu makimbirane aho umugabo yangiraga umugore we kwitabira gahunda za Leta, bigatuma bahora mu makimbirane bigatuma abagize umuyango babaho nabi.

Agira ati “Ntabwo twapfaga umutungo kuko ntawo twari dufite ariko nk’iyo yabaga yakoreye udufaranga ntiyashoboraga kuba yagura amakayi y’abana, se yabageraho nagiye mu nama akabwira abana ngo bajye kureba nyina aho yagiye ubwo arimo gukorera amafaranga, byatumaga abana bahorana umunabi ndetse bakanitwara nabi kuri bagenzi babo ku ishuri kuko twari twarabatoje umunabi”.
Nyirahatangimana avuga ko iyo umugabo n’umugore bashakuje batonganye, ingaruka zabaga ku bana kuko umujinya wose warangiriraga ku bana, kuko nk’ubwo umwana yashoboraga kubona ikaye ari uko bamwirukanye ndetse akaba yanava mu ishuri.

Avuga ko ubundi yikundiraga gahunda za Leta ku buryo iyo yajyaga mu nama cyangwa mu muganda yatahaga bagakimbirana n’umugabo kugeza ubwo babyaraga ntibanibuke kwandikisha abana mu irangamimerere, bakumva ko umwana nta jambo akwiye mu rugo.

Barahuguwe batangira kugirana ibiganiro byubaka urugo ubu baratuje babanye neza

Nyirahatangimana avuga ko nyuma yo guhabwa ibiganiro n’abagize inshuti z’umuryango basobanukiwe ko amakimbirane adindiza umuryango haba ku iterambere ry’urugo no guha uburenzira abana.

Agira ati “Ubu twese dusigaye twicara hamwe tukaganira umwana tukamugurira inkweto tukamugurira umwenda, tukagura amakayi. Ubu ngiye kugurisha itungo ntabwo umugabo akinyirukaho njyana n’umwana, imiryango y’abaturanyi isigaye idufataho urugero ku buryo ubu natorewe no kuyobora umudugudu”.

Nyirahatangimana avuga ko iyo abaturanyi babonye aganira n’umugabo n’abana bishimye na bo babigiraho kandi basigaye bagirira uwo muryango icyize ku buryo asaba indi miryango gushyira hamwe bagakorera imiryango yabo.

Mukangenzi avuga ko mu minsi 16 haganirijwe imiryango isaga 120 kandi ibanye neza
Mukangenzi avuga ko mu minsi 16 haganirijwe imiryango isaga 120 kandi ibanye neza

Naho ku bufatanye bw’Akarere, Imirenge n’abafaganyabikorwa batandukanye muri iyi minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina haganirijwe imiryango 128.

Agira ati “Mwumvise ko hari umuryango waganirijwe ku buryo abaturage bari barawuhebye bawugiriye icyizere, uriya mugore agirwa umuyobozi bigaragaza ko kurwanya ihohoterwa rituma umuryango nyarwanda urushaho gutekana kandi abawugize bakarushaho kuba intangarugero mu bandi”.

Ku rundi ruhande kuganiriza imiryango ibanye nabi bikorwa kenshi ku bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’abafaganyabikorwa batandukanye barimo imiryango itari iya Leta, amadini n’amatotero, Inshuti z’Umuryango, binakorwa kandi mu nama z’Umugoroba w’Imiryango ziba ku gicamunsi cyo ku cyumweru cya gatatu buri kwezi, hakaba bari icyizere cyo gukomeza gusubiza imiryango mu mibanire myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka