Ruhango: FPR ifite icyerekezo cy’indi myaka 25 iri imbere
Nubwo imyaka 25 ishize umuryango FPR-Inkotanyi uvutse, ibikorwa by’uyu muryango biracyakomeza kuko ubu aribwo ifite icyerekezo cy’imbere kandi gihamye.
Mu muhango wo kwizihiza iyo sabukuru tariki 02/12/2012, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango yabisobanuye muri aya magambo: “imyaka 25 irashize uyu muryango wacu ubayeho, ibyo twishimira ni byinshi ariko igishimishije cyane ni uko noneho dufite icyerekezo cy’iyindi myaka 25 iri mbere kandi nta kintu kiza cyibaho nko kugira ikerekezo”.
Mbabazi Francois Xavier yakomeje avuga ko abanyamuryango wa FPR-Inkotanyi bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba ahataragenze neza kugirango bazahakosore mu myaka 25 iri mbere.

Muri uku kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe, abanyamuryango batandukanye bagaragaje ibyishimo baterwa n’umuryango wabo washoboye kubakura ahantu habi ubu bakaba bamaze kwiteza imbere.
Umwe mu banyamuryango wa FPR yagize ati “sinigeze ngira amahirwe yo kwiga ariko aho FPR yaziye ubu narize namenye kwihangira imirimo ndetse ubu maze kwigirira imodoka yo mu bwoko bwa FUSO”.
Komiseri wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Senateri Marie Claire Mukasine, yabwiye Abanyaruhango ko FPR yaje ari moteri y’igihugu, aho yabasabye ko bagomba kuyibera inkingi zitanyeganyega.

Yanashimiye cyane uburyo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagize uruhare rukomeye mu kuremera abatishoboye bo mu karere ka Ruhango.
Kugeza ubu akarere ka Ruhango kabarirwamo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basaga ibihumbi 250 ndetse bakaba banitegura kurahiza abandi benshi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|