Ruhango: COVID-19 ntizabangamira gahunda yo gukura mu bukene ababarirwa mu bihumbi 200

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ubukungu n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri gahunda yo gukura mu bukene abaturage bo mu muhora wa Kaduha-Gitwe, Leta izakomeza gutera inkunga icyo gikorwa.

Habarurema (uhagaze) avuga ko umushinga w'umuhora wa Kaduha-Gitwe utazadindira n'ubwo abafatanyabikorwa bamwe bacika intege
Habarurema (uhagaze) avuga ko umushinga w’umuhora wa Kaduha-Gitwe utazadindira n’ubwo abafatanyabikorwa bamwe bacika intege

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko umushinga wo gukura mu bukene abatuye umuhora wa Kaduha-Gitwe uzagera ku baturage bo mu gice cy’Umurenge wa Ruhango, Umurenge wose wa Bweramana, Kabagari, Kinihira, n’igice cy’Umurenge wa Mwendo.

Umushinga wa Kaduha-Gitwe uzamara imyaka itatu ugamije gukura mu bukene abaturage ibihumbi 250 bo mu mirenge icumi ibarizwa mu turere twa Nyanza, Ruhango na Nyaruguru bigaragara ko bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Mu Karere ka Ruhango uyu mushinga ukaba uzagera nibura ku baturage ibihumbi ijana (100.000) mu bikorwa bitandukanye by’iterambere birimo, ubuhinzi buvuguruye kuko ubutaka bwagundutse ndetse no kuba ako gace kari mu misozi ihanamye.

Ibihingwa bitandukanye bitanga umusaruro biberanye n’ako gace ni urutoki n’inanasi ahateganyijwe kuvugurura uruganda rutunganya inanasi rwo mu Karere ka Ruhango rukagera ku rwego rwo kongerera agaciro, no guteza imbere igihingwa cya Kawa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cy’Akarere ka Ruhango cyabaye ku wa 17 Ukuboza 2020, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango agaruka kuri uwo mushinga, yasobanuye ko watekerejwe ibibazo bya COVID-19 bitaraduka.

Avuga ko n’ubwo hari bamwe mu bafatanyabikorwa bashobora kutazatanga umusanzu bari biyemeje ngo umushinga ushyirwe mu bikorwa, Akarere ka Ruhango hari amafaranga kari kariyemeie gutanga buri mwaka angana na miliyoni 200frw, aya akaba azakomeza gutangwa kandi na Leta ikaba idashobora kureka uwo mushinga ngo udindire.

Agira ati “Ni umushinga na Leta izi kandi duhuriyeho n’uturere dutatu ntabwo rero wadindira kuko ugamije gukura abaturage mu bukene, Intara na yo irawuzirikana kandi hari izindi nzego dufatanyije zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, na za Banki n’abandi bazadutera inkunga”.

Habarurema avuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo icice cy’umuhora wa Gitwe-Kaduha kizavomererwe kandi imbaraga zizakomeza gushyirwamo ku buryo abaturage bazagera aho bakaryoherwa n’ubuzima.

Agira ati “Turifuza ko abaturage ba kiriya gice bazaryoherwa n’ubuzima bafite ibyo kurya bihagije, kandi n’ubwo hari abafatanyabikorwa bashobora kutazarangiza ibyo bari biyemeje gutanga kubera COVID-19, uyu mushinga utazasubira inyuma ahubwo uzakorwa ukarangira kuko ugamije iterambere ry’abaturage”.

Imishinga izakorwa mu Muhora wa Gitwe-Kaduha izibanda kandi ku burezi, imishinga ya VUP iha abaturage akazi ndetse n’inguzanyo ziciriritse, hakaba hari n’imishinga izashyirwa mu bikorwa n’ibigo nka RTDA na RAB na yo itanga akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nubwo reta ibikoramutundi
tundi turere
ariko abayobozi bakarere kangoma
bakurura bishyira none nyakubahwa perezida warepuburika nabobafatanije kuyobora
basohora ingengo yimari yaburimwaka yogukora ibikorwa bitandukanye mugihuguhose ariko ugasa abaturage bmwenabamwe barendagumfa
nyakubahwa -paul KAGAME yateugura gusura akarere runaka
ugasangabateguye aho
abonagusa
nyamara harabarigupfa barubanda rugufi.
urugero nkomusikibyiciro
hasabayobozi barigutanga ibyiciro bihabanye nubushobozibwa
abturage mushozeneza?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-12-2020  →  Musubize

Umuhanda ruhango-gitwe-buhanda izibandweho kbsa ushyirwemo kaburimbo kuko warangiritse cyanee

Mukasa yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Umuhanda ruhango-gitwe-buhanda izibandweho kbsa ushyirwemo kaburimbo kuko warangiritse cyanee

Mukasa yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Baratubeshya,iterambere ry’iki gice kiri kuvugwa ryazamuwe na kaminuza ya gitwe,igihe cyose idindiye ibyo bavuga ni imvugo ya politiki,nibagerageze turebe

Alias Kadage yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Baratubeshya,iterambere ry’iki gice kiri kuvugwa ryazamuwe na kaminuza ya gitwe,igihe cyose idindiye ibyo bavuga ni imvugo ya politiki,nibagerageze turebe

Kadage yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka