Ruhango: Bujuje inzu zisaga 700 z’abatishoboye batagiraga amacumbi

Mu Karere ka Ruhango basoje igikorwa cyo gusana no kurangiza kubaka inzu 700, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage, bakaba besheje umuhigo bari bahize.

Abatishoboye bubakiwe amacumbi
Abatishoboye bubakiwe amacumbi

Mu Karere ka Ruhango basoje igikorwa cyo gusana no kurangiza kubaka inzu 700, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage, bakaba besheje umuhigo bari bahize.

Muri ayo mazu agera ku 114 ni ayubakiwe imiryango itishoboye akaba yarubatswe uyu mwaka, ariko yaburaga bimwe mu bisabwa birimo ibikoni byo gutekamo, ubwiherero, uturima tw’igikoni, aho kwanika amasahane n’imyenda ku buryo urugo ruba koko rwujuje ibisabwa byose ngo umuturage abe abayeho neza.

Hari kandi amazu asaga 600 yari yarubakiwe abatishoboye afite n’ibyo bya ngombwa akaba yaragiye yangirika ku buryo akeneye gusanwa, icyo gikorwa nacyo kikaba cyarangiye mu muganda udasanzwe wabereye ku rwego rwa buri Sibo mu Karere ka Ruhango.

Umuyobozi w’ako karere, Habarurema Valens, asaba abaturage guharanira kwigira ntibakomeze guhora bateze amaboko kuko ari wo muco mwiza wo kwiteza imbere, hagafashwa gusa abanyantege nke.

Agira ati “Ibikorwa bibiri byabaye uyu munsi kwari ukurangiza ayo mazu agashyirwaho ibya ngombwa nk’uko twari twabihize, ariko tunibutsa abaturage guharanira kwigira, umuturage akimenya niba akorewe ibikorwa nk’ibyo udafite ikibazo cy’uburwayi cyangwa cy’ubusaza akaba yaharanira kwigira kuko ari umuco mwiza Nyarwanda”.

Abaturage bo mu Murenge wa Byimana bafashijwe kubakirwa ubwiherero n’aho banika amasahane n’imyenda bavuga ko bashimye ibyo bikorwa kandi ko bazakomeza gushyiraho akabo kugira ngo birambe kandi barusheho kubibyaza umusaruro.

Bubakiwe inzu zifite n'ibindi bikenerwa
Bubakiwe inzu zifite n’ibindi bikenerwa

Mukashyaka Seraphine avuga ko yari yarafashijwe yubakirwa inzu, ariko ntiyubakirwa akarima k’igikoni n’ubwihererero ubu akaba nabyo yabigejweho.

Ati “Umuganda nari narabonye ni amabati n’inzugi ndasakara ndanakinga, mbere nari ncumbitse hamwe n’abana banjye batatu, gucumbika byari bigoye kuko uwari uncumbikiye namuhaga akabyizi kugira ngo mbone aho kuba”.

Yongeraho ko amaze gucukura ubwiherero akaba ashima umuganda yahawe ngo abashe no kubaka igikoni n’ubwiherero, naho ubundi imibereho ngo ikaba ntacyo imutwaye kuko ngo atari nawe ukennye wenyine.

Avuga ko uruhare rwe rwabaye gucukura ubwiherero noneho umuganda ukaba uje umwunganira n’ibyari bisigaye bikaboneka akaba agikeneye urugi rw’ikindi cyumba no gusubiriza inzu ye ndetse no gusakara ubwiherero.

Bubakiwe n'aho kwanika amasahane
Bubakiwe n’aho kwanika amasahane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka