Ruhango: Bizihije isabukuru ya 35 ya RPF-Inkotanyi bagabira abaturage

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango bizihije isabukuru y’imyaka 35 ivutse, bagabira abafatanyabikorwa b’Umuryango mu guteza imbere abaturage.

Ubanyamuryango ba RPF bagabiye abaturage ba Ruhango
Ubanyamuryango ba RPF bagabiye abaturage ba Ruhango

Abagabiwe inka bane batoranyijwe hakurikijwe ibigwi byabo mu gufatanya n’Umuryango guteza imbere imibereho y’abaturage, ndetse n’abatishoboye bahabwa amatungo magufi y’ihene kugira ngo abafashe kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Umurynago RPF-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko waharaniraga harimo guca ubuhunzi, kwisanzura kw’Abanyarwanda bishingiye ku bwubahane, kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo, n’izindi ntego zatumye abaturage b’Akarere ka Ruhango bagera ku bikorwa bifatika.

Agira ati “Imiryango y’abantu isaga ibihumbi 80 irakora ikiteza imbere, bikagendana no kunga ubumwe, kuba umwe no gusabana biyumvamo Umunyarwanda umwe, bituma abantu bakomeza kubaho neza”.

Avuga ko n’ubwo hari byinshi byamaze kugerwaho, ariko hakiri ibyo gushyiramo imbaraga nko kwegereza abaturage amazi meza kugera ku 100%, bikaba bizaba byagezweho mu mwaka umwe usigaye.

Hari abatishoboye bahawe ihene nabo ngo biteze imbere
Hari abatishoboye bahawe ihene nabo ngo biteze imbere

Avuga kandi ko bya bikorwaremezo bihora bikenewe birimo nk’imihanda myiza, kongera amazi n’ibikorwa by’amashanyarazi, gusana ibiraro bigenda byangizwa n’ibiza, ariko hari uburyo buhamye bwo kubikora.

Asaba abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango gukomeza ubufatanye bugamije kuzamurana, kuko ibyagezweho byose babikesha abanyamuryango bagaragaje kwitanga no gukunda umuryango.

Agira ati “Ndabasaba gukuba kabiri ubwinshi imbaraga twari dufite, bwa bumwe bugumeho, buri wese akore ibyo ashoboye, guhuza imbaraga no gufatana urunana ngo hakorwe byinshi bishoboka”.

Avuga ko ubwitange bw’izahoze ari ingabo za RPA mu myaka 35 ishize, bisobanuye ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza ubwitange ngo bagera ku iterambere.

Mugabo Selman ugabiwe bwa mbere
Mugabo Selman ugabiwe bwa mbere

Umuyobozi uhagarariye ishuri rya Ruhango TVET School mu buryo bw’amategeko, avuga ko Umuryango RPF-Inkotanyi wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi ari nayo mpamvu nk’ubuyobozi bw’ishuri, bwahisemo kwifatanya n’ubuyobozi bw’Umuryango ngo bashimire abakomeje gutanga imbaraga zabo mu kuwubaka.

Avuga ko iyo ubuyobozi bw’ishuri bugaragariza abana uruhare mu kubaka Igihugu, ari ukubaremamo abayobozi b’ejo hazaza, byose bigakorwa abana bakurana umuco wo kutikunda ahubwo bagakunda Igihugu.

Agira ati “Wa mwana turera muri ubwo buryo ni ukumutoza umuco wo kuzavamo Umunyarwanda mwiza w’ejo hazaza, ari nayo mpamvu twahisemo kugira uruhare mu gutanga inka ngo abana babone ko umuco wo gufatanya no kuzamurana ari wo bazakurana”.

Umunyamuryango w’imyaka 53 wagabiwe na RPF-Inkotanyi imushimira uruhare rwe mu guteza imbere umuryango, avuga ko ku myaka ye yagerageje gukora byinshi ariko nta muntu wigeze umugabira, usibye RPF-Inkotanyi.

Agira ati “Ngabiwe n’umugabo kandi ni we wankuye mu bwigunge, ku myaka 53 mfite nibara nk’umusore mutoya ungana n’imyaka 35 RPF imaze ivutse, ibyo yankoreye ni byinshi kuko yasanze ndi umupfu, insubiza ubuzima, nari naragwingiye ariko ubu maze gukura”.

Kugaburira abana ku mashuri ni kimwe mu bituma uburezi butera imbere
Kugaburira abana ku mashuri ni kimwe mu bituma uburezi butera imbere

Avuga ko Jenoside imaze guhagarikwa ari bwo yagaruye ubuzima, akavurwa ibikomere kandi bivuze ko icyo RPF izamusaba cyose azagitanga, kugira ngo u Rwanda rukomeze kubaho.

Undi wagabiwe witwa Nteziryayo Denys, na we avuga ko yanyuzwe no kuba mu mbaraga atanga yashimiwe nk’umunyamuryango uteza imbere ibikorwa by’abaturage, avuga ko uretse se wamugabiye ari ubwa kabiri agabirwa.

Agira ati “Natunguwe no kuba natoranyijwe ngo ngabirwe inka, bivuze guhabwa ubukire. Usibye data wangabiye undi ni RPF-Inkotanyi, ni iby’igiciro kandi birakomeza kuntera imbaraga zo gukora cyane”.

Usibye abagaragaje ibigwi mu gutuma umuryango ugera ku bikorwa by’indashyikirwa mu Murenge wa Ruhango, abatishoboye 50 Umunyamuryango wabahaye ihene 50 ngo nabo baziteze imbere.

Abanyamuryango bishimira ibyagezweho
Abanyamuryango bishimira ibyagezweho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka