Ruhango: Biyemeje guhanga imirimo myinshi nk’inzira y’ubukire

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Akarere ka Ruhango, mu gitaramo cy’umuco cyiswe ’#TurimuRuhango’, bagaragaje ko guhanga imirimo ari yo nzira irambye yatuma Akarere ka Ruhango n’abaturage bako biteza imbere, kandi urubyiruko rugatekerezwaho kuko usanga rukibaza ko ruzahabwa akazi.

Abayobozi barimo na Guverineri Kayitesi bitabiriye iki gitaramo
Abayobozi barimo na Guverineri Kayitesi bitabiriye iki gitaramo

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko ako karere gafite byinshi bagiye kurushaho kubyaza umusaruro, birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ubushingiye ku Iyobokamana, ndetse n’ubuhinzi bw’imyumbati, kawa, ubworozi n’ishoramari riri ku rwego rwisumbuyeho.

Atanga ingero ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe irimo kuvugururwa kugira ngo igere ku rwego rwo kwakira abayigana bakabaho neza, babona aho kuryama no gufatira amafunguro, kandi Abashoramari bakwiye kwerekezayo amaso.

Avuga kandi ko hari Akagari kose ka Rwoga kagiye kwimurwamo abaturage hakubakwa ikibuga cy’indege zirimo n’inini, kandi uwo mushinga ukwiye kubera buri wese by’umwihariko Abanyaruhango gutekereza ishoramari yakora ashingiye kuri icyo kibuga cy’indege.

Hari kandi ikibuga cyo kwigishirizaho imodoka kigezweho, ibyo byose bikajyana no gukomeza kubaka ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi, kugira ngo abaturage boroherwe no gushora imari no kugeza umusaruro ku isoko.

Munyakazi Sadate asanga gukorera mu biro bitera ubukene

Muri icyo kiganiro, Mukanyazi Sadate wari watumiwe yihereyeho uko yazamutse, yavuze ko inzira imwe yonyine yo kugera ku bukire, ari ukwihangira akazi kuko iyo ukorera undi adashobora kukureka ukira, kandi ko umushahara uhembwa ukorera abandi ukubera imbata y’ubukene cyangwa kugera ku iterambere bikakugora, kugera n’aho bidashoboka ahubwo.

Munyakazi Sadate (hagati) bamuha amata
Munyakazi Sadate (hagati) bamuha amata

Munyakazi avuga ko afite imyaka 21 aribwo yagize amahirwe yo gukora muri Banki i Kinazi, ariko yiha icyerecyezo cy’imyaka itanu yo kuba yagize aho ayigeza heza na we agafata indi nzira, kuko yabonaga umushahara ahembwa ntacyo wazamugezaho, akaba asanga urubyiruko rutegereje guhabwa akazi ngo ruzabone umushahara ruba rureba hafi.

Agira ati "Naravuze ngo niba nkorera Banki igatera imbere, nanjye ngiye kwikorera natera imbere, ibanga riri mu kwikorera ni ukuba inyangamugayo, kuko iyo ubeshye rimwe kabiri, ntubeshya gatatu. Ukagira indangagaciro kandi uzirikana ko hari abakureberaho, na Ruhango rero dukoze gutyo Akarere kacu katera imbere".

Yongeraho ati "Nahoze numva ko nzaba umukire, ndisegura kuko ntabwo waba umukire wicara mu biro kuko umushahara biragoye ngo ukugeze ku cyo ushaka, nahisemo kwikorera ngakoresha n’abandi badashaka kuba abakire. Niba ushaka kugira icyerecyezo hinduka ureke gukorera abandi, n’ubwo twakoresha abandi ariko tuzahora tubahemba agashahara gato. Ndifuza ko Akarere ka Ruhango kagira abantu batekereza muri izo nzozi, zo kugira abikorera benshi kuruta abakorera umushahara".

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu wari witabiriwe icyo gitaramo, we yatanze igitekerezo cy’uko kugira ngo Akarere gatere imbere, bisaba gutegura neza ababyiruka kuko bamwe mu Banyarwanda bakuze bafite ubwandu mu busambo n’ibikorwa bibi, kandi iterambere ridashoboka mu gihe abari ku murimo batera imbere badashyize hamwe mu mibanire myiza.

Agira ati "Mugeze he murema umuntu nyawe wemera kureka ingeso mbi ziganisha ku busambo n’ubukene agakora akiteza imbere, kuko turacyabona abakomeye bakuranye ubusambo bakimunga umutungo w’Igihugu".

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Ruhango bari bahari
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Ruhango bari bahari

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango Gasasira Jérôme, avuga ko abakene bagira ingeso zijyanye n’ubukene bwabo, kandi ko gutera imbere bigomba kujyana no kurwanya ubukene mu baturage bityo bakarema umuntu ureba kure aho guhugira mu maganya y’ubukene.

Agira ati "Kurwanya ubukene no gufasha abatishoboye ni imwe mu nzira yo kurema umuntu ugendana n’iterambere, kuko abakene bagira ingeso za gikene zituma batiteza imbere".

Igitaramo cy’umuco Turi mu Ruhango kandi cyaranzwe no kumurika ibyo abaturage bagezeho, kumurika ibikorwa bishingiye ku muco, kwidagadura no gusangira ibiryo gakondo.

Basangiye Kinyarwanda umwumbati wokeje muri runonko bawusomeza amata
Basangiye Kinyarwanda umwumbati wokeje muri runonko bawusomeza amata
Umusizi Nsanzabera ku gacuma ka Kinyarwanda
Umusizi Nsanzabera ku gacuma ka Kinyarwanda

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka