Ruhango: barasaba ko urutonde rw’abayoboye Jenoside rushyirwa mu bitabo by’amateka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango basanga mu gihe cyo kwibuka, hakwiye no kugarukwa ku mazina amwe y’abari bayoboye Jenoside kugira ngo hakomeze kugaragazwa ukuri kwayo.

Ibi byagarutsweho, ubwo hibukwaga abari abakozi b’amakomini arindwi yahujwe akaba Akarere ka Ruhango, aho uwatanze ubuhamya yagaragaje amazina y’abari abayobozi bayoboye ubwicanyi muri Jenoside, agahamya ko kuyagarukaho ari kimwe mu bimenyetso bikomeza kugaragariza abantu ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhoracyeye Eugenie wo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yarokokeye i Kabgayi, ariko iwabo mu yahoze ari Komini Ntongwe yabonaga abayobozi barimo n’uwari Burugumesitiri kagabo Charles bayoboye ibikorwa byo gukora Jenoside.

Avuga ko kuvuga abo bayobozi bakandikwa mu bitabo by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakuraho urujijo mu minsi iri imbere y’abashobora kwibaza ko gutanga ubuhamya kuri Jenoside byaba bisa nko kuvuga gusa cyangwa nta gaciro bifite.

Agira ati, “Mpereye muri Ntongwe iwacu hari Abatutsi benshi ari nayo mpamvu abayobozi benshi, n’inzego z’umutekano ari bo benshi ku rutonde rw’abagera hafi 40 rumaze gukorwa, ariko ku isonga ubwicanyi bwayobowe na Kagabo Charles wari Burugumesitiri, Ngurinzira wari umucuruzi n’abandi benshi turimo kwandika ibitabo nabo tuzabashyiramo”.

Umuhoracyeye agaruka ku bugome bw’abari abayobozi no kubutoza abaturage, avuga ko we ubwe yihishe ahantu uwari Burugumesitiri wa Tambwe yigiraga kurasa Abatutsi aho bamuzaniraga abo yigiraho kumasha.

Agira ati, “Uwitwa Mugaga we naraye hafi ye arara arasa yiga guhamya, uwo arashe nabi bakamusubizaho ngo amuhamye neza, abo bose bari abicanyi bakomeye bagomba kwandikwa bakabikwa mu bitabo nabo batazibagirana”.

Umuhoracyeye avuga ko kugaruka ku mazina akomeye y’abakoze Jenoside bituma amakuru bazwi ho amenyekana kimwe, kuko hari nk’aho abanditse amazina bashobora kwibeshya bakandika nabi bikazatuma hari abavuga ko ibyanditswe nta kuri kurimo, agasaba ko habaho ubufatanye mu busesenguzi bw’ayo mazina.

Abatutsi bashengurwaga n’agahinda kuko bakoreraga uwo bazi ko azabica
Umuhoracyeye agaragaza ko kubera urwango Abatutsi bari bafitiwe, imyanya bahabwaga mu kazi uwabaga akomeye yari mwarimu, no gufasha abahinzi mu mirima, (Monagri) ariko bakihangana bagakora nk’abagaragu b’abafite imirimo ikomeye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango Mukangenzi Alphonsine avuga ko kuba abari bafite amazina n’imyanya ikomeye mu buyobozi ari bo bateguye bakanahashyira mu bikorwa Jenoside byari umusaraba uremereye abahigwaga.

Avuga ko ubundi umuntu mukorana mu kazi by’umwihariko umuyobozi wawe, ari we ubwira ikibazo kikubangamiye cyangwa uhuye nacyo iyo nta nshuti cyangwa umuvandimwe wawe ukuri hafi ngo ukimuture, ariko muri Jenoside abo mukorana bakaba ari bo bagutangaga.

Agira ati, “Abo bakoranaga bari bazi ko ari bo babagambanira kandi bagambiriye kuzabica, ariko bakihangana bagakora akazi neza ntawe babwira ikibazo bafite, urumva ko batubereye urugero rw’uko uyu munsi dukwiye kubanira abarokotse Jenoside tukabereka urukundo babuze”.

Asaba abakozi gukomeza kurangwa n’urukundo kuko ari rwo ubu rwimitswe mu Gihugu, bakarushaho kunoza umurimo bitangira akazi ku nyungu rusange bakirinda umwiryane kandi bagakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka