Ruhango: Barasaba ko imisoro n’ibiciro by’ibiribwa byubahirizwa

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango barasaba abajyanama babahagarariye mu rwego rw’Akarere, gukomeza kubakurikiranira iby’impinduka ku misoro y’inzego z’ibanze n’ibiciro by’ibiribwa ku isoko kuko hari ibitubahirizwa.

Abaturage bavuga ko iyo abajyanama bamanutse bakabaganiriza kuri gahunda za Leta, bituma bungurana ibitekerezo bakanasobanukirwa izo gahunda nshya, ubu hakaba havugwa iby’impinduka ku misoro y’inzego z’ibanze n’ibiciro ku masoko bikirimo ibikwiye gusobanuka.

Hategekimana Nathan utuye mu Murenge wa Ruhango akaba akorera mu isoko rya Ruhango, avuga ko mu cyumweru cy’Umujyanama aho bahura n’abaturage bakungurana ibitekerezo yanyuzwe, kuko abavugizi babo baje kumva ibyo bakeneye ngo bafatanye kubifatira imyanzuro.

Agira ati, "Bisanzwe biba kandi iyo baje bitubera byiza cyane gukorana nabo byanatumye tuza ku mwanya wa karindwi mu kwesa imihigo, twaganiriye ku mpinduka zabaye ku misoro batubwira ko hari ibinonosorwa kandi tuzabimenyeshwa, twanabasabye ko hatangwa umurongo ku bicuruzwa byagabanyijweho imisoro, kandi batubwiye ko dukurikiza itegeko".

Avuga ko kuba hari abatangiye guhisha ibicuruzwa mu bubiko kubera ko ibiciro byagabanutse, abaturage bakwiye kubihorera kuko n’ubundi ibyo biba bizagurwa n’abaturage bityo ko kuba Leta yaragabanyije ibiciro bizatuma abaturage bakomeza koroherwa n’ibiciro ku isoko.

Nyiramana Beatrice nawe ukorera mu isoko rya Ruhango avuga ko kuba Abajyanama babasanze aho bakorera bakaganira, byatumye babatumira gukomeza gukurikirana uko ibiciro no ku bindi bicuruzwa byakomeza kugabanyuka kugira ngo umuturage yoroherwe.

Agira ati, "Badusobanuriye iby’imisoro uko izagabanuka, n’uko ibiciro bizamera neza, turifuza ko no ku bishyimbo n’ibindi bintu bigabanuka, turanifuza ko umuturage azoroherwa n’umusoro kugira ngo amwe yagabanyutseho azabashe kugira ikindi gikorwa amarira umuturage".

Nyiramana kandi asaba ko Abajyanama bakwita ku bibazo by’ahanyuzwa ibikorwa remezo bikangiza imyaka y’abaturage, ko byajya bikorwa bidahutaza imbaraga umuhinzi aba yarashoye.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango Rutagengwa Gasasira Jerome avuga ko buri mezi atandatu bamanuka bagasanga abaturage, bakabawira ibikorwa bihari n’imikorere y’Inama Njyanama kugira ngo babamenyeshe gahunda zitandukanye zo ku rwego rw’Igihugu, no kubamenyesha uruhare bafite muri iyo mishinga.

Agira ati, UTwumva n’impumeko yabo kugira ngo batubwire uko bumva dukwiye gufatanya mu bikorwa by’ibanze, ubu turi kubasobanurira ibijyanye n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iherutse gukuraho imwe mu misoro n’amahoro, ku kuba hari izagabanyirizwa ibipimo, abaturage rero bakwiye kuba babimenyeshwa kugira ngo bumve ko bitaweho".

Asobanura ko ku kijyanye n’ibiciro bikiri hejuru, hari icyizere cy’uko bizakomeza kugenda bigabanywa kugira ngo abacuruzi bahenda abaturage babicikeho.

Bitegnayijwe ko amatsinda y’Abajyanama azajya yigabanya mu Mirenge yose igize Akarere ka Ruhango, bakaganira n’abakozi bayo mbere ya saa stita, naho nyuma ya saa sita bakaganira n’abaturage kandi bagakemura ibibazo byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka