Ruhango: Banyuzwe n’uko PDI ishyigikiye Kagame biyemeza kuzayitora

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango by’umwihariko abayoboke b’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), banyuzwe n’uko ubuyobozi bwaryo bwafashe icyemezo cyo gushyigikira Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu biyemeza kuzaritora.

Ubwo abayoboke ba PDI bari mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa gatanu tariki 05 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida bahisemo kuzashyigikira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu hamwe n’abandi 55 bari kuri lisite y’iryo shyaka bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko aribo bazarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, bashimishijwe n’ubwitabire bw’abatuye ako Karere, bavuga ko bibaha icyizere cy’uko bashyigikiwe.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko banyuzwe n’uko imigabo n’imigambi bya PDI ntaho itaniye n’iya FPR- Inkotanyi akarusho bakaba bashyigikiye Paul Kagame nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Josephine Nyirarwasa wo mu Murenge wa Ruhango, avuga ko yishimiye kuba PDI yarahisemo gushyigikira Paul Kagame kandi ko nta kabuza ko nawe nyuma yo kumutora azabatora.

Ati "Jye ndabyumva cyane kandi ndabisobanukiwe sinagotwa Paul Kagame ni uwacu turamwemera cyane atuyoboye neza, ubuse abana bacu ntibiga? Jye nize mbere tugera muwa munani, narabibonaga ibyakorwaga byose mu ishuri, ntabwo rero nagotwa, jye ndabizi ndi mukuru ibyo yakoze bitandukanye n’ibya mbere, Paul ni uwacu ni umuturanyi nta kibazo nyuma yo kumutora ni ugutora PDI."

Fulgence Munyemana avuga ko yashimishijwe n’uko PDI ishyigikiye Paul Kagame.

Ati "Tubyakiriye neza kuko ibikorwa bya Perezida Paul Kagame birivugira, umutekano, kugenderana n’amahanga byose niwe wabitugejejeho, ibyiza bye ntabwo wabivuga ngo ubirangize, kuri 15 ahubwo hatinze kugera kugira ngo dutore ku gipfunsi, dutore Paul Kagame wacu atuyobore neza rwose, PDI tuzayitora nayo ndumva yifatanyije na Paul Kagame niyo mpamvu tuzabatora bose."

Umuyobozi wa PDI Sheikh Mussa Fazil Harerimana, avuga ko akurikije aho bamaze kugera biyamamaza, birimo kubaha icyizere ko ubutumwa barimo gutanga abaturage babwumva kandi babafitiye icyizere.

Ati "Natwe bitwongerera imbaraga mu by’ukuri, biradushimisha, bituma tureba inyuma tukabona y’uko buri wese muri twe yakoranye neza n’abaturage, icyo cyose ni icyizere tubona ku buryo tuvuga tuti ariko bariya baturage bazindutse baje kutwakira, dukwiye gukora dute kugira ngo ibyo nyakubahwa Perezida wa Repubulika abizeza, abashyirira mu igenamigambi bibagereho uko bikwiye?. Turabaha icyizere y’uko ibi batweretse ko batwizeye turababwira ko tutazabatenguha."

Nyuma yo kwiyamamariza mu Ntara y’Iburasirazuba, Iburengerazuba, Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo biyamamarije kuri uyu wa gatanu, biteganyijwe ko abayoboke ba PDI baziyamamariza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru mu Cyumweru gitaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka