Ruhango: Bamuritse amapave akoze muri pulasitiki ashobora kuramba imyaka isaga 300

Abanyeshuri biga mu ishuri rya College de Gitwe mu ishami ry’ubutabire, bamuritse amapave akoze muri pulasitiki ashobora kuramba imyaka isaga 300, bagahamya ko babikoze bagamije kurengera ibidukikije, n’ubuzima bw’abantu.

Abanyeshuri ba College de Gitwe bavuga ko batangiye kwiga gukora amapave
Abanyeshuri ba College de Gitwe bavuga ko batangiye kwiga gukora amapave

Bayamuritse mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda, mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, aho abanyeshuri batandukanye bari barimo kugaragaza ibyo bakora, bahamya ko bizagira uruhare mu kurema Intwari z’ejo hazaza.

Nizeyimana Josue wigisha isomo ry’ubutabire muri College de Gitwe, avuga ko nyuma yo kwitegereza bagasanga pulasitiki yangiza ibidukikije, batekereje kuyikusanya bakayibyazamo amapave, kuko iyo yubatse aba ashobora gusigazamo umwanya wahitisha amazi.

Avuga ko pulasitiki icanirwa mu isafuriya yabugenewe kugeza hafi ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 300, kugira ngo ibone kuvangwa n’umucanga wogejwe neza mu mazi kugira ngo bibashe gukomera no kugira ishusho nziza.

Avuga ko ayo mapave ashobora kuramba kugeza ku myaka 350, hakurikijwe ibipimo ngenderwaho mu gupima kwangirika kwa karubone yo muri pulasitiki, kandi yarimbisha imbuga hakurikijwe uburyo ikoreshwa kuko hari ashobora kunyuraho imodoka ziremereye cyangwa zoroheje n’abantu cyangwa ibintu hakurikijwe ibiro.

Amapave akoze muri Pulasitiki bayaha ingano itandukanye bitewe n'aho azasaswa
Amapave akoze muri Pulasitiki bayaha ingano itandukanye bitewe n’aho azasaswa

Avuga ko bavanga igikoma cya Pulasitiki n’umucanga wogeje neza kugira ngo hatajyamo igitaka, noneho kigasukwa mu maforoma asanzwe abumbirwamo amapave hakavamo ipave ryiza rishobora kujya ku isoko.

Nizeyimana avuga ko ubwo bumenyi bujyanye no kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari kuko umuntu aba intwari kubera ishyaka rimurimo no gushishikara ku byo akora nk’uko byagenze ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu.

Agira ati “Igikenewe uyu munsi ngo umuntu abe Intwari ni ukurinda umutekano w’abaturage n’icyakwangiza ubuzima bwabo, tubikora tubungabunga ibidukikije kuko ni kimwe mu bituma abantu babaho neza”.

Bavuga ko babonye ibikoresho bihagije bya pulasitiki bakora amapave menshi
Bavuga ko babonye ibikoresho bihagije bya pulasitiki bakora amapave menshi

Ibitekerezo by’ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi binagaragazwa n’abiga ubuvuzi kuko ngo iyo ubuzima bw’abantu bubungabunzwe neza kinyamwuga, bituma bakora akazi ko kwiteza imbere kandi ubumenyi bafite bukababyarira iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko iyo umuntu akunda abanyantege nke n’abazimurusha, bivuze guharanira kuba Intwari, kandi ko ibyo abantu bazi gukora iyo babikora neza bagamije iterambere bibagira Intwari.

Agira ati “Ubutwari ni ugukora ibikorwa bihebuje, kuba ufite ingero z’ibikorwa bihebuje, nka bariya batangiye gukora amapave muri purasitiki, babungabunga ibidukikije, abiga kuvura, guteka indyo nziza, bigaragaza gushaka guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi nk’uko biri mu cyerekezo cy’Igihugu 2050”.

Abiga ubuvuzi na bo bamuritse uko bita ku murwayi
Abiga ubuvuzi na bo bamuritse uko bita ku murwayi

Avuga ko abaturage bazakomeza kwigishwa ibikorwa by’ubutwari kugira ngo barusheho kugira umuco wo gukunda Igihugu, bihereye mu rubyiruko nk’uko byigaragaje mu cyiciro cy’Intwari z’Imena kirimo abitangiye Igihugu bakakimenera amaraso”.

Avuga ko imyitwarire, kubaha, kumvira gukunda umurimo, kwiga neza bakitangira umurimo banawukora neza, ari iby’ingenzi cyane mu gutegura Intwari z’ejo hazaza.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyantege nke, hanabayeho igikorwa cyo kuremera abatishoboye bahabwa ibyunganira imirire, ndetse umuturage umwe agabirwa inyana y’inka mu Murenge wa Bweramana.

Abanyeshuri bagaragarijwe ibice bigize umubiri w'umuntu
Abanyeshuri bagaragarijwe ibice bigize umubiri w’umuntu
Uyu aragaragaza uko bita ku ruhinja rukivuka
Uyu aragaragaza uko bita ku ruhinja rukivuka
Banagabiye utishoboye
Banagabiye utishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo mu teacher NIZEYIMANA JOSUE aranyemeza

Niyimubona Simon yanditse ku itariki ya: 6-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka