Ruhango: Bahamya ko umusaruro w’umugore ari wo umuryango ushingiraho

Abagore mu Karere ka Ruhango barahamya ko iyo umugore akoze akiteza imbere aribwo urugo rurushaho kuzamuka mu iterambere, kuko umusaruro w’umugabo gusa utahaza abagize umuryango.

Ubuhinzi bw'imyumati nabwo bufasha abagore bo mu Karere ka Ruhango kwiteza imbere
Ubuhinzi bw’imyumati nabwo bufasha abagore bo mu Karere ka Ruhango kwiteza imbere

Babitangaje mu gihe hizihizwa isabukuru ya 24 y’umugore wo mu cyaro ahazirikanwa insanganyamatsiko igira iti ‘Mugore guma ku ruhembe mu iterambere wirinda kandi uhangana n’ingaruka za Covid-19’.

N’ubwo ibikorwa by’abagore biri mu byahungabanyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, abo mu Karere ka Ruhango bahamya ko bakomeje guhangana bakagira ibyo bageraho kubera ko hari imirimo yabo yakomeje gukora.

Uwambajimana Angelique mu Murenge wa Mwendo ahamya ko umugore wo mu cyaro yarangwaga no kwitinya ku buryo nta kintu yashoboraga kwikorera, ariko ubu bafite itsinda ryo kubitsa no kugurizanya guhera muri 2019 kandi bagene ku rwego rushimishije rwo kugoboka abanyamuryango.

Agira ati “Tugeze ku yasaga miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, itsinda ryatumye twitinyuka, ariko ku bwanjye nkunda kuguza muri VUP, ngahera ku 100.000frw nashoye mu bworozi bw’inkoko kandi abana banjye bashobora kubona amafaranga bajyana ku ishuri”.

Ububoshyi ni umwe mu myuga itunze abagore kandi ibateza imbere
Ububoshyi ni umwe mu myuga itunze abagore kandi ibateza imbere

Ashishikariza abandi bagore kwitinyuka bakegera ibigo by’imari, baguze bagamije gukora no kwishyura kuko buriya no ku mabanki abagore benshi ntabwo ari ba bihemu, kuko iyo bagujije babasha kwishyura, ngo bishimiye kongera kwizihiza uwo munsi.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu nama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Pascasie Kamanyana, avuga ko aho umugore yateye imbere umuryango utera imbere uko byamera kose, bityo ko imbaraga ze zidakwiye gutsikamirwa.

Agira ati “Mwabonye ko abagore ari abahinzi, bazi kudora, ari ababoshyi kandi banakorera ku buryo butandukanye imiryango yabo, ari nabyo iyo twizihiza uyu munsi tuba dushaka kugaragaza uruhare mu iterambere, guhatana no gukomeza ibikorwa by’iterambere kuko ari we iterambere ry’umuryango rishingiyeho”.

Banagabiye abatishoboye inka zo kubafasha kwiteza imbere
Banagabiye abatishoboye inka zo kubafasha kwiteza imbere

Asaba abagore gukomeza gukora cyane bashingiye ku mihigo kuko aribwo bagera ku mpinduka, kandi abakoraga imirimo iciriritse batabonye uko bakora mu gihe cya Covid-19, ari na yo mpamvu uko ingamba zigenda zoroshywa abagore bakwiye kubaduka bagashyira imbaraga ku murimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko umuco wa kera wo kuba abagabo bazi ko umugore ari uwo gukubitwa no guhutaza utagifite agaciro, kandi ko abagore bakwiye kuwurwanya aho waba ukiri bigakorwa neza nta kwigaragambya.

Agira ati “Burya ushaka amahoro hari ukuntu yiyoroshya n’abandi bari bazanye amahange bakaburiramo, mukamenya gusaranganya imirimo mu buryo bungana no kubahana mu rugo kuko imirimo yo mu rugo atari iy’umwe”.

Yongeraho ati “Ntabwo umwana w’umukobwa ari we ukwiye kwita ku byo iwabo bariburarire ngo umuhungu we yigire gukina agapira, bose bafite uburenganzira bungana, ntabwo umukobwa ari we ukwiye gutaha kare ngo umuhungu we atahire igihe ashakiye”.

Banaremeye abatishoboye amabati yo kubaka ubwiherero
Banaremeye abatishoboye amabati yo kubaka ubwiherero

Ahamya ko iyo mu rugo harimo inzara burya umugore agira uko agenza abana n’umugabo bakabona icyo kurya kurusha umugabo, bikaba bikwiye ko umugore yubahwa kugira ngo akomeze gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka