Ruhango: Ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho kubaga imbwa
Francois Habarurema w’imyaka 22 y’amavuko, ari mu maboko ya Polisi guhera tariki 12/10/2013, akurikiranyweho kubaga imbwa ashaka kuyirya.
Habarurema ngo yabonye imodoka imaze kugonga iyi mbwa, nawe ahita ajya kwiherera atangira kuyibaga ashaka kuyirya.
Uyu mosore yiyemereye ko yari afite gahunda yo kubaga iyi mbwa ashaka kuyirya kuko yumvaga ashonje.
Gusa abamuzi baturanye nawe, bavuga ko atari muzima, ngo yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusa abantu bafite uburwayi bwo mumutwe bakagombye kutajya baba bonyine murwego rwokubarinda gukora amahano ,gusa aramutse ntaburwayi asanganwe ubutabera bumuhe igihano gikwiriye bushingiye kumategeko.
UWO MUGABO WABAZE IMBWA MUMUKATIRE URUMUKWIYE