Ruhango: Abitwaga abana b’inkware babaye abana b’Imana babikesha kwibohora

Abaturage bo mudugudu wa Bisambu mu Murenge wa Ruhango baravuga ko barangwaga n’ingeso mbi zirimo n’ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ubu bamaze guhinduka bumvira gahunda za Leta bagatangira kwiteza imbere, ari yo mpamvu batacyitwa abana b’inkware.

Batashye ibiro by'umudugudu biyubakiye
Batashye ibiro by’umudugudu biyubakiye

Abo baturage bari bazwi ku izina ry’abana b’inkware kubera kwihisha inzego z’ubuyobozi, bemeza ko ubu babaye abana b’Imana bagashyira hamwe bakaba bageze ku rwego rwo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere birimo no kwiyubakira ibiro by’umudugudu wabo.

Umuyobozi w’umudugudu wa Bisambu, Nyabyenda Jevenal, avuga ko umudugudu ayobora wacitse ku bujura n’ibiyobyabwenge ubu bakaba birinda amakimbirane kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Agira ati “Mbere twitwaga abana b’inkware kuko umuyobozi yazaga hano ngo atuganirize abaturage bakigendera. Gukoresha ibiyobyabwenge ni byo byatumaga abaturage batumvira Leta ugasanga barwana, bakubita abagore ni bwo biswe abana b’inkare kuko zizi kwihisha cyane”.

Yongeraho ati “Ubu iwacu ni Bisambu ikeye, twaribohoye ibiyobyabwenge biracika ku bufatanye n’abaturage, nta makimbirane twese twashyize hamwe turakora kandi turwanya ibyaha na gahunda za Leta zigamije iterambere turazitabira. Twaribohoye kuko iyo tutibohora tuba tucyitwa abana b’inkware”.

Nyabyenda abuga ko abari abana b'inkware babaye abana b'Imana
Nyabyenda abuga ko abari abana b’inkware babaye abana b’Imana

Abaturage bo muri uwo mudugudu bavuga ko nyuma yo kwegerwa n’inzego zose byatumye babasha kwisubiraho ubu bakaba banamaze kwiyubakira ibiro by’umudugudu wabo watwaye miliyoni ebyi n’igice ari na byo bashingiraho bavuga ko bibohoye kuko bahindutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurerma Valens, avuga ko guhindura imyumvire y’abaturage byatangiye hashyirwaho ibigamije guteza imbere imidugudu ifite ibibazo kurusha iyindi maze biza kugaragara ko Bisambu nawo ufite ibibazo.

Gahunda zo gushingira iterambere ku mudugudu n’amasibo yatumye Bisambu itangira kwegerwa, harwanywa ibyaha, guta amashuri kugira isuku mu ngo no kwiteza imbere kandi kwegera umuturage ngo nibyo bituma biteza imbere.

Inzego z'ubuyobozi bw'akarere n'iz'umutekano zishimiye uburyo hashyizwe imbaraga mu guhindura imyumvire y'abaturage
Inzego z’ubuyobozi bw’akarere n’iz’umutekano zishimiye uburyo hashyizwe imbaraga mu guhindura imyumvire y’abaturage

Avuga kandi ko imihigo y’akarere isigaye ishingiye ku rugo kuko byagaragaye ko urugo ari rwo shingiro ry’iterambere.

Agira ati “Tuzabikomeza nuri buri muryango, umudugudu n’akagari hashyirwe imbaraga kugira ngo twese imihigo bikozwe nk’umuco kandi byose bigamije kwegerezwa abaturage”.

Umudugudu wa Bisambu ni umwe mu midugudu yarangwaga n’ibyaha ubu ukaba ugeze ku rwego rwo kwishyira hamwe kandi abaturage bagafatanyiriza hamwe kubaka igihugu.

Ibiro by'Umudugudu wa Bisambu
Ibiro by’Umudugudu wa Bisambu

Ku bufatanye n’abaturage mu kwibohora ubukene kandi, Akarere ka Ruhango kubakiye abatishoboye inzu zisaga 110, amashanyarazi akaba yarageze ku ngo zisaga 4200, kugeza amazi meza ku baturage byose bigamije guteza imbere umuturage akarushaho kwibohora yiyubakira ubushobozi bwo Kwigira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka