Ruhango: Abikorera biyemeje kongerera agahimbazamusyi abakorerabushake

Urwego rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Ruhango rwatangaje ko buri mucuruzi agomba nibura kwishyura amafaranga 2000 yo kongerera ubushobozi abakorerabushake bafasha abantu mu kurwanya Covid-19.

Abakorerabushake bagiye kongererwa agahimbazamusyi
Abakorerabushake bagiye kongererwa agahimbazamusyi

Babikoze mu rwego rwo kurushaho kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 akurikizwa aho biyemeje kunganira akarere mu gushakira ubushobozi abo bakorerabushake, kandi bakiyongera bakava kuri 300 bakagera kuri 500 mu karere kose.

Ubusanzwe akarere kageneraga amafaranga 12000Frw abakorerabushake b’urubyiruko ku kwezi abafasha kugura amazi yo kunywa, ariko PSF ikaba igiye kongera ayo mafaranga kugira ngo nibura abakorerabushake babe benshi kandi babone uko boroherwa n’inshingano zabo zo kugenzura no gufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19.

Visi Perezida wa mbere wa PSF mu Karere ka Ruhango, Dr.Usengumuremyi JMV, avuga ko aho bacuruzi bakirira abantu mu maduka n’amasoko ari ho hari ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza Covid-19, ari nayo mpamvu abikorera biyemeje kongera imbaraga zo kwirinda hakoreshejwe abakorerabushake.

Agira ati “Abakorerabushake nibura buri miryango itanu izaba ifite umuntu umwe ugenzura uko dukora akazi kacu no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ku buryo byatuma turushaho kunoza akazi kacu kandi tunarushaho kwirinda”.

Avuga ko buri muntu ucuruza azajya yishyura amafaranga ibihumbi bibiri kugira ngo bongerere ubushobozi abakorerabushake nibura buri mukorerabushake abashe kugura amazi n’isabune yo kumesa imyenda bakorana.

Bamwe mu bakorerabushake mu kurwanya Covid-19 mu karere ka Ruhango bavuga ko bishimiye kongererwa agahimbazamusyi kuko umubare wabo ugiye no kwiyongera bakabasha gusimburana akazi bakoraga kakarushaho kugenda neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema valens, avuga ko nibura abantu basaga 250 mu karere kose barwariye Covid-19 mu ngo kandi buri murenge wagaragayemo abarwayi bityo hakwiye gufatwa ingamba zihariye bahereye ku bikorera.

Agira ati “Tudashyizeho ingamba twazibona muri Guma mu Rugo, nyamara iyo abantu bahagurukiye hamwe bagashyiramo imbaraga icyorezo kirahagarara, icyorezo kirahari kandi gikomeje kudutwara abantu kuko nibura tumaze kubura abantu 13 bishwe na Covid-19 bivuze ko icyorezo gihari kandi hakwiye gukazwa ingamba”.

Habarurema avuga ko abaturage benshi bava mu ngo zabo bagiye guhahira mu maduka n’amasoko kandi bakirwa n’inzego z’abikorera ari naho hari ipfundo ryo kririnda kwanduzanya igihe umwe ashaka serivisi undi ayitanga.

Avuga ko kongera umubare w’abakorerabushake no kubongerera ubushobozi bizatuma barushaho kunoza inshingano z’ubukorerabushake kugeza igihe icyorezo kizacika intege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None se akabali gakora amanywa n ijoro kari Nyarusange kwa Rujigo ubwo umuyobozi w Akagali ka Nyamagana,uwo umurenge wa Ruhango na Commandant wa Police ntabyo bazi!!!!!!!!

Rugero yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Igitekerezo ni cyiza gusaa abacuruzi ntibagishijwe inama.hari abatazayabona

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka