Ruhango: Abikorera bafashije imiryango 70 yari igowe no kubona ibyo kurya

Abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Ruhango batangije igikorwa cyo gufasha imiryango ishonje kubera ko icyorezo cya Coronavirus cyatumye batakibasha kugira ibyo bakora bakuraho amaramuko.

Abari bafite ibibazo byo kubona ibyo kurya bagobotswe
Abari bafite ibibazo byo kubona ibyo kurya bagobotswe

Abahawe ubufasha biganjemo abafite ubumuga, imiryango y’abagore badafite abagabo, abakobwa babyariye iwabo n’abandi babonaga amafunguro ari uko bateye ibiraka nk’abadozi b’inkweto, ibyo bashyikirijwe bikaba birimo akawunga, umuceri, n’ibishyimbo.

Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ruhango rutangaza ko nubwo imwe mu mirimo irimo n’ubucuruzi yahagaze, abatuye ako Karere batanganya ubushobozi ku buryo abishoboye batabura kugira ibyo bigomwa bakagoboka abaturanyi badafite ibyo kurya.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ruhango Dr. Nkurunziza Jean Marie, avuga ko kuba bafashije imiryango mike ugereranyije n’abakeneye inkunga, ari igikorwa batangije kandi ahamagarira n’abandi bikorera kukitabira kugira ngo barusheho kugoboka abakeneye ibyo kurya.

Dr. Nkurunziza avuga ko nubwo abantu batangaya ubushobozi hatabura abagoboka abandi
Dr. Nkurunziza avuga ko nubwo abantu batangaya ubushobozi hatabura abagoboka abandi

Agira ati “Twahereye kuri aba ubuyobozi bwatweretse ko bashonje kurusha abandi, ariko ni igikorwa twatangije twifuza ko cyagera hose ku buryo hirya no hino mu masibo nta muturage ukwiye kwicwa n’inzara”.

Zikurakure Uziel ufite ubumuga bw’amaguru, avuga ko yari atunzwe no gufunguza muri Gare ya Ruhango, ariko nyuma y’uko ingendo zihagaze imodoka yakuragaho amaramuko zigahagarara yari afite ikibazo cy’ibyo kurya.

Agira ati “Nari ntunzwe no gusabiriza ku modoka zanyuraga muri Gare ya Ruhango, kuko imodoka zitakigenda inzara yari igiye kunyica. Ndabashimira cyane abadutekerejeho bakatugenera inkunga”.

Hakizumuremyi Emmanuel usanzwe abona ibyo kurya kubera umwuga we kudoda inkweto, avuga ko umuryango we wari mu bibazo bikomeye kuko nta mirima bagira yo guhinga kuko bari batunzwe n’amafaranga akura mu gusana no kudoda inkweto.

Agira ati “Nari ntunzwe no kudoda inkweto, iki cyorezo cyatumye akazi gahagarara, uyu munsi umugore n’abana barabona ibyo kurya ndishimye cyane bagize neza kuturwanaho”.

Umubyeyi wibana witwa Tuyishimire Esther ufite umwana ufite ubumuga ubusanzwe utunzwe no gukora akazi ko kumesera abantu mu ngo, avuga ko na we yari yarihebye kuko abamuhaga akazi batagikoresha.

Agira ati “Usibye umugabo wanjye wajyaga amfasha gake gake, ubundi nta kintu nagiraga nkuraho agafaranga usibye gushaka ibiraka, byaba ubuyede cyangwa kumesera abantu mu ngo, nta cyo kurya nari nsigaranye, nshimiye Leta yatekereje kutugenera iyi nkunga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko imiryango itishoboye hazakomeza kurebwa uko yafashwa kuko hashyizweho uburyo bwo kumenya amakuru yabo uhereye ku mudugudu.

Habarurema avuga ko abafite ibibazo bikomeye byo kubura amafunguro bakomeje gufashwa
Habarurema avuga ko abafite ibibazo bikomeye byo kubura amafunguro bakomeje gufashwa

Agira ati “Ku mudugudu hamaze gushyirwaho itsinda ry’abantu barindwi bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, harimo no kureba ingaruka z’amabwiriza yo kugikumira zirimo no kubura ibyo kurya kugira ngo abashonje batabarwe”.

Ubuyobozi bukomeje gusaba abaturage kuguma mu ngo zabo birinda ingendo zitari ngombwa kandi bagakomeza kugira isuku bakaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka