Ruhango: Abayobozi baramara ukwezi bakorera mu baturage babakemurira ibibazo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhangoi bwatangije gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, aho bamara ukwezi bakorera mu baturage, ngo babakemurire ibibazo banaganire ku buryo bwo gukorana n’inzego kugira ngo birinde gusiragira mu manza.

Abaturage barakirwa mu matsinda hakurikijwe abahuje ibibazo
Abaturage barakirwa mu matsinda hakurikijwe abahuje ibibazo

Abayobozi mu Karere ka Ruhango bose kuva ku ya 5 Nzeri 2022, barimo kugendera hamwe mu modoka nini (bus) bari kumwe n’abayobozi b’imirenge bose, hakurikijwe site bagennye yo gukemuriraho ibibazo bizanwa n’abaturage.

Bimwe mu bibazo abaturage barimo kugenda bagaragaza bishingiye ku manza zaciwe ariko ntizirangizwe, ubuyobozi bukaba bwagiye busuzuma impamvu zitarangijwe hagashyirwaho amatariki yo kuzazirangiza.

Hanagaragaye kandi ibibazo by’ingurane ku mirima y’abaturage ahanyujijwe amashanyarazi cyangwa imiyoboro y’amazi, abaturage bakaba babwiwe ko hagiye gukorwa ibarura ry’ibyabo byangijwe, bakishyurwa n’akarere kuko bavugaga ko REG na WASAC ari bo bangirije abaturage.

Abaturage barishimira kuba abayobozi babegereye ngo bumve ibibazo byabo
Abaturage barishimira kuba abayobozi babegereye ngo bumve ibibazo byabo

Ku bibazo bijyanye n’amakimbirane mu miryango no kuba hari abaturage bapfa imitungo, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko hakomeza ibiganiro byo kwigisha abaturage uko babana mu mahoro n’uko bakwirinda amakimbirane.

Mukangano Brigitte, umwe mu bakemuriwe ikibazo avuga ko bishimiye kuba ubuyobozi bubegera, bukumva ibibazo byabo kuko wasangaga ahanini bipfira mu nzego zo hasi, aho bakoresha ikimenyane cyangwa icyene wabo.

Agira ati “Hano umuyobozi w’akarere n’abo bamwungirije baratuganiriza bakumva ikibazo cyacu mu gihe mu midugudu uhasanga munyangire cyangwa munyumvishirize na ndakuzi, ariko hano turisanzura tukavuga ibibazo byacu bikumvikana”.

Habarurema avuga ko kujyana n'abandi nk'ikipe bituma umuturage yumvwa kurushaho
Habarurema avuga ko kujyana n’abandi nk’ikipe bituma umuturage yumvwa kurushaho

Meya Habarurema avuga ko hari igihe koko umuturage aba atumviswe neza n’inzego zimwegereye, bikaba byiza iyo bamusanze akisanzura ku bo afitiye icyizere kurushaho, kandi ko bitanga umusaruro.

Agira ati “Umuturage koko ashobora kuba afite ikibazo inzego zo hasi ntizigikemure uko abyifuza, ariko hano turi ikipe ngari yunganirana umuturage akumvwa kandi ibibazo bye bigakemuka”.

Asobanura ko buri kibazo cyakiriwe kigakemurwa gikorerwa raporo ya nyuma (Closing Report), igaragaza imiterere yacyo n’uko cyakemuwe, kandi ko ari n’umwanya wo kwigisha abaturage kubaha amategeko no kwereka abayobozi uburyo bwo gukemura ibibazo, kuko hari aho usanga abaturage bakomeza kwikomeraho ku myanzuro y’uko ibibazo byabo byagiye bikemurwa mbere.

Abayobozi baragendera mu modoka imwe bagiye guhura n'abaturage
Abayobozi baragendera mu modoka imwe bagiye guhura n’abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka