Ruhango: Abayobozi b’Isibo barasabwa gutanga amakuru ku hengerwa inzoga zitemewe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abayobozi b’amasibo n’abaturage muri rusange gutanga amakuru y’ahakorerwa inzoga zitemewe kuko zangiza ubuzima bw’abaturage kandi bigahombya abazikora iyo bafashwe.

Ibinyobwa bitemewe byamenwe byafashwe umwaka ushize
Ibinyobwa bitemewe byamenwe byafashwe umwaka ushize

Ubuyobozi buvuga ko inzoga zitemewe zifatwa nk’ibiyobyabwenge ari byo bituma abana bata amashuri, amakimbirane mu miryango akaduka kandi iterambere rikadindira kuko abanyweye ibiyobyabwenge batabona umwanya wo gukora.

Ku wa gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021 ni bwo mu Karere ka Ruhango habaye igikorwa cyo kumena no gutwika ibinyobwa bitemewe byafashwe mu gikorwa cyiswe ‘Operation Umoja Fagia VI’ cyabaye mu mwaka ushize wa 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie, asaba abaturage gutanga amakuru y’ahari ibinyobwa bitemewe haba ku ho bikorerwa cyangwa aho babicururiza.

Agira ati “Hariho ubuyobozi kugera ku isibo, abaturage babana n’abo bakora ibinyabwa bitemewe baba bazi aho bikorerwa n’ababikora ni bo ba mbere bo kudutungira agatoki hanyuma tugakurikirana abo bashaka kwangiza ubuzima bw’abaturage”.

Rusiribana avuga ko urubyiruko ari rwo rwigaragaza cyane mu kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe kubera ko ahanini baba babishowemo na bagenzi babo, ari ho usanga hava imyitwarire mibi ku babyiruka.

Agira ati “Ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni byo bituma usanga abashakanye umwe yica undi, umwana akaba yakwica umubyeyi we, cyangwa abantu bagahorana amakimbirane mu miryango, ni yo mpmvu turushishikariza kwitabira umurimo kugira ngo biteze imbere aho kwangiza ubuzima bwabo”.

Ishimwe Irene ukora akazi k’ubukanishi avuga ko ibinyobwa bitemewe babinywa kubera ko bigura make kandi hari ababa batabisobanukiwe, ariko nyamara bikadindiza iterambere ryabo kandi bikangiza ubuzima bwabo.

Inzoga zikorerwa mu baturage ari na yo mpamvu basabwa gutanga amakuru bigakumirwa
Inzoga zikorerwa mu baturage ari na yo mpamvu basabwa gutanga amakuru bigakumirwa

Niyonagira Esperence ukora isuku mu Karere ka Ruhango avuga ko usanga abasinzi mu mihanda batembagaye no muri iyi minsi yo kwirinda Covid-19, ugasanga izo nzoga zitemewe zatuma icyorezo gikwirakwira.

Anavuga ko izo nzoga zitera ubujura kuko iyo abasinze babonye umuntu ahiherereye bamwambura kugira ngo babone ayo bajya kunywera, rimwe na rimwe bakaba banagirira nabi uwo bambuye kubera ubusinzi.

Ibinyobwa bitemewe byamenwe bikanatwikwa bifite agaciro k’asaga ibihumbi 500 birimo inzoga zitwa Isano, Sangwa amacupa 864, izitwa Uruyuki amacupa 97 n’amacupa hafi 100 ya Roma Tea.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka