Ruhango: Abaturage barashimira uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere
Abaturage b’Akarere ka Ruhango bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF), baratangaza ko bashimira uruhare rwabo kuko ibyo babigishije byabagiriye Akamaro.

Urugero ni abaturage bavuga ko bafashijwe kwihugura mu buhinzi butangiza ibidukikije ubu babona umusaruro uhagije, mugihe abafashijwe n’indi miryango kwihangira imirimo nabo bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse kubera ibyo bigiye ku bafatanyabikorwa byabateje imbere.
Uwimana Mediatrice uhinga mu buryo bubungabunga ubutaka wigishijwe n’umufatanyabikorwa witwa Shalom avuga ko aho yezaga ibishyimgo ibiro 50 asigaye ahasarura ibiro bisaga 300, kubera ko yamaze kumenya uburyo bwo guhinga kijyambere akoresheje ubuhanga bwo guharura no gucukura utwobo ateramo ibihingwa.

Agira ati, “Usibye kongera umusaruro nanagabanyije ibishoro nakoreshaga mu buhinzi gakondo kuko aho nateraga imbuto nk’ibiro 10 nsigaye ntera ibiro bibiri kandi ngasaruro ibiro 200, abahinzi nakoreshaga mu gutabira baragabanyutse, natangiye no kwigisha abaturage ubu buryo ni bwiza cyane”.
Rukundo Nkuranga Paul wafashijwe n’umushinga Zoe Rwanda mu Karere ka Ruhango, avuga ko abafatanyabikorwa b’Akarere ari ingirakamaro kuko nk’urugero atanga, we banamwigishije kwihangira imirimo ubu akaba ari umunyabugeni witeza imbere.
Agira ati, “Ndi umunyabugeni navuye mu buzima bubi kubera uwo muryango nabyajije umusaruro ibyo nize, iri murikabikorwa rituma duhura n’abakiriya, ryatumye mbona ibikenerwa n’abaturage”.

Umuyobozi w’ikigo kivurisha ibimera ‘Ishangi’, Victor Tugirimana avuga ko kumurikira abaturage ibyo bakora bigamije gukomeza guhugura abaturage uko bashobora kwihangira imirimo, kuko basigaye banatanga ubumenyi ku buryo bw’ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana JMV, avuga ko kumurikira abaturage iby’abafatanyabikorwa bakorana n’Akarere, bigamije kugaragariza abaturage b’Akarere n’abagana Akarere aho urugendo rwo kuzamura ubukungu mu gihe cy’imyaka 30 ishize Igihugu cyiyubatse rugeze.
Muri iryo murikabikorwa ryasojwe kuri uyu wa 14 Kamena 2024, barazirikana Insanganyamatsiko igira iti, ‘Imyaka 30 n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango icyeye’ aho abaturage bagaragarijwe ubumenyi buri mu bafatanyabikorwa, kuko ari bwo bahura bakaganira bagasobanurirana ibimaze kugerwaho.

Agira ati, “Abafatanyabikorwa barimo ibikorwa byinshi birimo uburezi, ubuzima ubuhinzi n’imibereho myiza, turashaka ko abantu baza bagasarura ubumenyi hano kandi bakabubyaza umusaruro, n’abaturage bacu babonere serivisi hano by’umwihariko abakeneye indangamuntu, kwandikisha abana no kwandukuza abapfuye”.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Ruhango avuga ko ibikorwa bakora bigamije kunganira inzego za Leta mu gutuma abaturage barushaho kujijuka, bikaba bitanga isura nziza mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Agira ati, ‘Ubu buri wese arishimye akora ibyo ashaka nta kugira ibyo ahungabanya, dukomeze twishimire ibyo twagezeho kandi ntibizaherere aha ahubwo bibe intambwe duteye yo kujya mbere twihuta kandi tukabikora neza tugamije kwiteza imbere n’Akarere kacu”.
Akarere ka Ruhango gafite abafatanyabikorwa mu iterambere basaga 50, bakaba bagabanyije mu bice bitatu by’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere n’ubutabara.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|