Ruhango: Abatishoboye bubakiwe inzu zizatuma bagira imibereho myiza

Mu mirenge ya Mbuye, Bweramana na Kinazi y’akarere ka Ruhango, hubatswe inzu zigezweho zagenewe abatishoboye, ahanini abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batari bafite aho kuba, zikazatuma bagira imibereho myiza.

Bubakiwe inzu zigezweho, zikomeye kandi zujuje ibisabwa
Bubakiwe inzu zigezweho, zikomeye kandi zujuje ibisabwa

Hubatswe inzu 15 mu midugudu y’icyitegererezo, buri nzu ikajyamo imiryango ine (4 in 1) bivuze ko ari imiryango 60 yatujwe, zikaba zaruzuye zitwaye miliyoni 750 z’Amafaranga y’u Rwanda, hakwiyongeraho ibindi bikenerwa bizafasha abazituyemo akarenga miliyari imwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Valens Habarurema, avuga ko kubakira iyo miryango byari bikenewe kuko hari abari bafite inzu zishaje cyane.

Ati “Izo nzu twazubatse tugamije gukemura ikibazo cy’abadafite amacumbi, cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye. Hari abari barubakiwe inzu kera Jenoside ikirangira zikaba zarashaje cyangwa bari barubakiwe ahantu hataberanye no guturwa, twahisemo rero kububakira bundi bushya”.

Ati “Ubu bagiye mu nzu zikomeye ziri mu midugudu ikeye, buri nzu ifite amashanyarazi n’amazi. Bizatuma bagira imibereho myiza kurushaho, kandi iki gikorwa tuzagikomeza kuko hari imiryango isigaye 128 yo muri icyo cyiciro na yo igomba kubakirwa inzu nziza”.

Yongeraho ko kuri buri mudugudu hashyirwa ikiraro cy’inka zifasha abawutuyemo mu mibereho yabo ndetse bakazahabwa n’imirima yo guhingamo ubwatsi bwo kuzigaburira.

Mu bindi bikorwa byishimirwa muri ako karere byagezweho mu ngengo y’imari ya 2019-2020, ni umuyoboro w’amazi wa Muhama-Nzuki unyura mu mirenge ya Kabagari na Kinihira ufite ibilometero 15, ukaba waruzuye utwaye Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni magana atanu n’umunani (508,470,385 FRW). Uwo muyoboro uzaha amazi meza abaturage bakabakaba ibihumbi 24.

Hari kandi amaterasi y’indinganire yubatswe ku buso bungana na hegitari 110 mu mirenge ya Kabagari, Mwendo na Kinihira azafasha abaturage kongera umusaruro, akaba na yo yaratwaye miliyoni zasaga magana abiri na makumyabiri n’eshanu (225,224,241 FRW).

Mayor Habarurema avuga ko ibyo bikorwa byose byashyizwemo imbaraga kuko biri mu by’ingenzi abaturage bakenera kugira ngo biteze imbere bibohora ubukene.

Ati “Umuyoboro w’amazi wuzuye ni igikorwa gikomeye tugezeho cyo kwishimira kuko muri kano karere hakiri ikibazo kitoroshye cy’amazi, ubu turacyari kuri 50% by’abaturage bagerwaho n’amazi meza. Muri abo yagezeho rero benshi bavomaga amazi mabi, n’ahari robine amazi agakama kenshi, ubu rero bakize umwanda n’indwara zitandukanye, mbese baribohoye”.

Ati “Amaterasi twayakoze mu gice cy’akarere gifite ubutaka buhanamye butera neza ku buryo wabonaga ntacyo bumariye abaturage. Ubu rero kuva amaterasi yuzuye, dukemuye ikibazo cy’isuri yashoboraga no gusenyera abaturage ndetse n’umusaruro ukaziyongera kuko bituma hera cyane”.

Akomeza asaba abaturage gukora cyane babyaza umusaruro amahirwe bafite mu gihugu kirimo amahoro, kuko ngo intambara y’amasasu yarangiye, hakaba hasigaye iy’iterambere kandi iyo ikaba igirwamo uruhare na buri wese.

Yabasabye kandi ko ibikorwa bitandukanye bagezwaho bagomba kubirinda ababihungabanya, bakabisigasira ndetse bakanabyongera kuko ngo ari ko kwibohora nyako.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka