Ruhango: Abasukuti baturutse mu mirenge yose bahuriye mu gikorwa cyo kubakira utishoboye

Umusaza Mujyemana ubana n’umugore we bose bageze mu zabukuru, baracumbitse nta mikoro bafite, ariko kuri ubu barashimira igikorwa cy’urubyiruko rw’abasukuti rwitanze rukaba rurimo kububakira inzu.

Uru rubyiruko rw’abasukuti rugera kuri 80 rurimo kubaka iyi nzu, ruri mu mahugurwa rukaba rwaraturutse mu mirenge yose 9 igize akarere ka Ruhnago.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa ugaragara mu gikorwa cyo kubakira uyu muryango utishoboye, avuga ko ashimishwa no kubona nk’urubyiruko rufata iya mbere rukiyemeza gushyigikira gahunda ya Leta yo kuzamura abatishoboye.

Abasukuti barimo kubakira utishoboye.
Abasukuti barimo kubakira utishoboye.

Asaba n’urundi rubyiruko cyane cyane urugiye mu biruhuko, kujya rureka kwirirwa mu ngeso mbi ahubwo rukarangwa no kwita ku bikorwa byubaka igihugu.

Iyi nzu yatangiye kubakwa tariki 27/07/2013 bikaba biteganyijwe ko igomba kuba yarangiye tariki 30/07/2013 ba nyirayo bakayitaha nk’uko bitangazwa na Celestin uhagarariye aya mahugurwa.

Gusa nanone uru rubyiruko ruvuga ko atari ubwa mbere rwari rwubatse iyi nzu, kuko ngo bigeze kuyubaka bemerewe isakaro n’umurenge wa Ruhango nyuma rirabura inzu yari yuzuye iragwa.

Nyuma y'igikorwa cyo kubaka uru rubyiruko rurangwa na murare.
Nyuma y’igikorwa cyo kubaka uru rubyiruko rurangwa na murare.

Ubu bakaba bongeye kuyizamura, bakavuga ko ntabwo umurenge nutayisakara izongera ikagwa, banyirayo bazakomeza kuba mu icumbi.

Ubwo uru rubyiruko rwatangiraga kubaka iyi nzu, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yarushimiye cyane ibikorwa biruranga, akarusaba gukangurira na rugenzi rwarwo kuva mu bikorwa bidasobanutse rukagana inzira yo guharanira kwigira.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka