Ruhango: Abasaga ibihumbi 30 bitabiriye urugendo rw’impuhwe z’Imana
Abakirisitu basaga ibihimbi 30 bakoze urugendo rw’umutambagiro mutagatifu muri paruwase ya Ruhango mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 27/04/2014 mu rwego rwo gutegura umunsi w’Impuhwe z’Imana uba buri cyumweru gikurikira Pasika.
Uru rugendo abarukora bavuga ko baruboneramo byinshi bakanabasha kwiyegereza Imana ikabakiza ibyaha byose bari bamaze igihe bakora ndetse ikanabakorera ibindi bitangaza.
Ni mu rugendo rw’ibirometero bisaga 12, rumara hafi amasaha 8, abarukora bagenda baririmba ndetse banafite amabuje yaka, baba bafite umutekano uhagije kuko inzego z’umutekano zibaherekeza. Haba hari imodoka zibari hafi unaniwe zikamutwara.

Uru rugendo rurangwa n’indirimbo z’Imana, abarukora baba banafite ishusho zitandukanye zigaragaza Yezu na Bikiramariya, bakavuga ko uru rugendo baruboneramo Imana cyane ndetse n’ibyaha byabo bakabibabarirwa.
Anonciata Barakarama yitabiriye uru rugendo aturutse mu karere ka Bugesera ku Ruhuha, avuga ko muri uru rugendo yakoze yashaboye kwegerana n’Imana, ndetse akaba yumva umutuma waruhutse cyane. Agasaba n’abandi bose kujya baza bakitagatifuza muri uyu mutambagiro.
Habiyakare Adrian nawe witabiriye uru rugendo, avuga ko impamvu arukora ari uko azi neza ko Yezu nawe ajya kwicwa kugirango abantu bacungurwe, yabanje gukora urugendo runini, arababazwa ariko nyuma aza kuruhurwa ajya mu bwami bw’ijuru. Akavuga ko n’abantu nabo bagomba gufata akanya bakibabaza kugirango bibuke ibyabaye ku wabacunguye.

Mu gusoza uru rugendo, abarwitabiriye baba bafite ahantu bateguriwe bakakirwa n’abapadiri babahumuriza ndetse n’amasengesho ageza mu gitondo bagakomereza muri misa y’umunsi w’imuhwe z’Imana.
Uru rugendo rwitabirwa n’abantu baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bihugu by’abaturanyi nk’Uburindi, Congo, Uganda ndetse n’ahandi. Uru rugendo ruba buri wa Gatandatu ukurikira icyumweru cya Pasika, hategurwa icyumweru cy’umunsi w’impuhwe z’Imana.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bakomereze aho barusheho gusenga!