Ruhango: Abari banze kwambara agapfukamunwa kubera imyemerere bisubiyeho

Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango bari banze kwambara agapfukamunwa no gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kubera imyemerere batangiye kuva ku izima basubiza abana ku ishuri.

Abana umunani bari baranze kugaruka ku ishuri bagarutse banubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Abana umunani bari baranze kugaruka ku ishuri bagarutse banubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Imiryango 15 yo muri uwo Murenge ni yo ngo yagaragaye yemera inyigisho zibuza abantu kwambara agapfukamunwa bitwaje ko byaba ari ukwemera gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa ivugwa muri Bibiliya ko uzashyirwaho icyo kimenyetso atazajya mu Ijuru.

Abo baturage bivugwa ko ari Abakirisitu bashingiye ku myemerere y’Abakusi biyomoye ku itorerro ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bavuga ko impamvu bangaga kwambara agapfukamunwa byatewe n’abigisha b’ibinyoma badutse iwabo bavuye i Kigali bakabumvisha ko gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari ubuyobe na bo bakabyigisha abana babo.

Icyakora ngo hari n’abumvise izo nyigisho batangira kubyibazaho ku buryo kwisubiraho bitagoranye nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi zibasanze zikabigisha, n’ubwo abafite ikibazo bose bataragerwaho.

Mukamazimpaka Espérance utuye mu Mudugudu wa Bugufi mu Kagari ka Buhanda avuga ko ajya asengera mu itorerro ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi akaba yajyaga ateranira hamwe n’abandi mu rugo kuva igihe COVID-19 yadukaga insengero zifunze.

Mukamazimpaka avuga ko muri ayo materaniro yo mu ngo ari nabwo haje umugore akabigisha ko kwambara agapfukamunwa ari icyaha kandi byanditse muri Ezekiyeli ko bibujijwe gupfuka umunwa.

Nyamara Mukamazimpaka avuga ko we ubwe yaje kwisobanurira iby’iryo somo maze afata umwanzuro wo kureka ibyo yari yemeye bimujijisha kuko n’ubundi asanzwe azi akamaro k’agapfukamunwa nk’umuntu wabyariye kwa muganga kandi abona no mu nganda abahakora batwambara.

Agira ati “Njyewe ubwanjye ni jye wabyisobanuriye numva ko Imana yabwiraga Ezekiyeli kutipfuka umunwa kuko agomba kugira ibyiringiro, bitandukanye no gupfuka umunwa hari ibyago. Ibyo byatumye izo nyigisho z’ubuyobe zari zanyinjiye nzireka ariko ubwa mbere nari nazemeye”.

Mukamazimpaka avuga ko yavuye ku izima kuko yasobanukiwe ko COVID-19 yica abantu
Mukamazimpaka avuga ko yavuye ku izima kuko yasobanukiwe ko COVID-19 yica abantu

Dushimimana Jean Pierre wari warayobye ku bijyanye n’inyigisho zo kwambara agapfukamunwa avuga ko yamaze kumenya ko icyorezo cya COVID-19 kiriho kandi gihitana ubuzima bwa benshi bityo ko buri wese akwiye kwirinda.

Icyakora ngo byaramugoye kongera gusubiza abana be ku murongo kuko na bo bari baramaze kumira bunguri ibyo kutikoza agapfukamunwa no kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Agira ati “Byarangoye uyu munsi nibwo umwana yemeye kuva ku izima yambara agapfukamunwa, yemera kuza ku ishuri, uwanga kwemera ko COVID-19 iriho azaba abeshya abantu, kandi mu byanditswe byera handitse ko ubuyobozi butangwa n’Imana”.

Abana bari baramaze kwigishwa ko kwambara agapfukamunwa ari ukwemera ikimenyetso cy’inyamaswa na bo bisubiyeho

Bamwe mu bana bari bigishijwe kwanga kwambara agapfukamunwa bavuga ko babwirwaga ko kukambara ari ukwemera ikimenyetso cy’inyamaswa benshi bakunze no kwita umubare w’inyamaswa wa 666 uvugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe.

Umwe mu bana agira ati, “Nifuza kuzaba umunyamakuru ariko sinari nkiza kwiga kuko batubwiraga ko nituza kwiga tuzasabwa kwambara agapfukamunwa kandi ngo ari ikimenyetso cy’inyamaswa, ubu maze kwemera ko atari byo nagira inama abandi bana kureka ayo magambo bakaza kwiga”.

Abana bafite inzozi z'ibyo bazaba bari batangiye kwibuza amahirwe yo kubigeraho
Abana bafite inzozi z’ibyo bazaba bari batangiye kwibuza amahirwe yo kubigeraho

Undi mwana na we uvuga ko yifuza kuzaba Minisitiri ariko atari akiza ku ishuri avuga ko yabwirwaga ko atagomba kwemera kwambara agapfukamunwa, kwipimisha umuriro, no gukaraba intoki kuko ari ukwemera ikimenyetso cy’inyamaswa kandi ko napfa atazajya mu Ijuru.

Agira ati “Bambwiraga ko ninemera kwambara agapfukamunwa nzaba nemeye ikimenyetso cy’inyamaswa ariko ubu ntabwo nkibyemera kuko Uwiteka aravuga ngo twubahe abayobozi batuyobora, nagira inama abandi kumva ko COVID-19 nibahitana ari bo bazaba bizize,”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nyuma yo kumenya ayo makuru inzego z’ubuyobozi zahagurutse ngo zifashe abaturage bari bagaragaje ko banyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Habarurema avuga ko Umurenge wa Bweramana urimo abemera benshi bo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi kandi harimo n’abayobotse izo nyigisho z’ubuyobe zibangisha gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Icyakora ngo hari icyizere cy’uko ubukangurambaga bwatangijwe buzatuma iyo miryango ibarirwa muri 15 ifite iyo myumvire ihinduka kuko imwe muri yo yamaze guhinduka n’abana bakaba basubiye mu ishuri.

Agira ati “Ibyabayeho ni inyigisho z’ubuyobe, abana bagera ku munani bavuga ko bari mu buyobe bagarutse ku mashuri, ntabwo twabarenganya kuko buriya hari uwaba waraje akabigisha nabi, bamwe mu babigizemo uruhare twatangiye kubafata kandi turizera ko hazabaho kumva neza”.

Akarere ka Ruhango kamaze gutakaza abaturage babiri bazize COVID-19 abarenga 10 bakaba barwaye, ubuyobozi bukaba busaba ko abantu batarengera amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyo cyorezo kuko kuyarengaho nkana byaba ari ukongera ubwandu mu Banyarwanda.

Imyemerere kandi na yo ngo ntikwiye gufatwa uko yigishijwe kuko ijambo ry’Imana rivuga ko abantu bakwiye kurwanya icyorezo cyose no kukirinda kandi hakabaho no kuba abagaragaweho n’icyo cyorezo bashyirwa mu kato.

Abatuye i Gitwe ku Buhanda bazwi ku izina ry’Abakusi n’ubundi bigeze kuvugwaho kwigomeka kuri gahunda za Leta zirimo no gufata indangamuntu, kwishyura Mituweli, gukora umuganda n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza ariko bagenda bigishwa bamwe barahinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi byose biterwa nuko amadini menshi,aho kugendera kuli bible gusa,agendera ku bitabo by’amadini.Urugero,muzi idini rikomeye hano mu Rwanda,rigendera ku gitabo cy’umuhanuzi wabo wo muli Amerika ntavuze izina,wanditse abuza abantu kurya INYAMA,ngo ziranduye.Cyangwa bakagoreka inyigisho za bible.Urugero,aho kwigisha ko Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu (soma Kubara 18:24),ugasanga bigisha ko “udatanze icyacumi aba yibye Imana”.Ngo Icyacumi kizakurinda Inyatsi,Umwaku,Karande,etc…Nyamara nkuko Matayo 10:8 havuga,Yezu yasabye abakristu nyakuri “gukorera Imana ku buntu”,nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza,yabifatanyaga no kuboha amahema akayagurisha.Imana idusaba “gushishoza”,tukava mu madini y’ikinyoma.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 13-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka