Ruhango: Abanyeshuri barifuza ko gahunda y’Intore mu biruhuko yongererwa ibikoresho

Abasoje gahunda y’Intore mu biruhuko mu Karere ka Ruhango, barasaba ko aho bakorera gahunda z’Itorero hashyirwa ibikoresho bihagije, byatuma bunguka ubumenyi bwisumbuyeho kuko basanze hatangirwa ubumenyi bwabafasha kubana neza mu muryango Nyarwanda.

Abarangije Itorero bafashe ifoto y'urwibutso n'abatoza babo
Abarangije Itorero bafashe ifoto y’urwibutso n’abatoza babo

Abasoje gahunda y’Intore mu biruhuko bavuga ko bagize uruhare mu kuganiriza abanyeshuri bataye amashuri ngo basubireyo, no kubashishikariza gukunda kwiga, kandi ko uwo uzakomeza kuba umuhigo wabo.

Abo banyeshuri barimo abo kuva mu byiciro by’Imbuto n’Indirirarugamba ndetse bakaba baranahigiye gukomeza kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu, banavuga ko bazakomeza kurangwa n’ikinyabupfura muri byose bahereye ku gufasha abayeyi imirimo yo mu rugo, no kuba bandebereho mu isuku, no kwigira ku mateka y’ibyagezweho byubakiye ku muco gakondo.

Banahigiye kandi gukomeza kurwanya, no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakarushaho kuba umusembura wo kubana neza n’abandi, banagendera ku mpanuro z’umutoza w’Ikirenga Perezida wa Repubulika, Paul Kagame z’uko nta shuri riruta itorero.

Indirirarugamba zahigiye kubakira ku byiza by'umuco Nyarwanda
Indirirarugamba zahigiye kubakira ku byiza by’umuco Nyarwanda

Usibye ibyo bahigiye ariko, abo banyeshuri barimo abasubiye ku mashuri, n’abagiye gukomeza urugerero mu gihe bagitegereje kujya kwiga muri Kaminuza no gukomeza mu buzima busanzwe, bishimiye kuba Leta yarabatekerejeho ikabaha gahunda zituma bahugira mu bibafitiye umumaro mu itorero.

Mutoniwase Sandra avuga ko muri iyi gahunda yungukiyemo byinshi birimo n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ariko akifuza ko ibiganiro byakongerwa, mu zindi gahunda zizakurikiraho kugira ngo bajye bakuramo ubumenyi bwisumbuyeho.

Agira ati, “Twungukiye byinshi mu biganiro bituma dusobanukirwa n’ibijyanye n’uko twakwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, ituma abagangavu batwara inda zitateganyijwe, ariko turifuza ko hano hakongerwa ibikoresho tukabasha kubona ubumenyi bwisumbuyeho, twanaganirije abanyeshuri bataye amashuri kandi twemeranya ko bazagaruka kwiga, iri torero ryatugiriye akamaro”.

Habayeho umuhango wo kwinjiza Intore mu zindi
Habayeho umuhango wo kwinjiza Intore mu zindi

Mugenzi we wo mu Ndirirarugamba na we ati, “Hano twabonye amahirwe yo kugaragaza impano zacu, twabonya umwanya w’imyidagaduro n’umwanya wo kwiga, itorero ni ingirakamaro kuko rizatuma tuba Abanyarwanda babereye umuryango Nyarwanda, turifuza ko hakongerwa ibikoresho bijyanye n’ikigero cy’urubyiruko ruza mu itorero”.

Abayisenga Chantal w’imyaka 12 wotorezwaga mu Mbuto, avuga ko yungutse imyifatire myiza mu rugo no ku mashuri, ariko akifuza ko hakongerwa ibikoresho kugira ngo bakomeza kujya bahabwa ubwo bumenyi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Patrick Mutabazi wanasoje gahunda y’Intore mu biruhuko ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, avuga ko abana bakiriwe mu Ntore ubwo nabo bagiye kujya bitabira ibikorwa bisanzwe by’Itorero.

Gitifu Mutabazi avuga ko abarangije gahunda y'Intore mu biruhuko nabo barebwa na gahunda z'Intore
Gitifu Mutabazi avuga ko abarangije gahunda y’Intore mu biruhuko nabo barebwa na gahunda z’Intore

Mutabazi avuga ko kuba hari ababyeyi bashyigikiye iyo gahunda nabyo bifite agaciro, kuko ubumenyi umwana yaboneye mu itorero, iyo abusangiye n’abagize umuryango bituma bugera kuri benshi, kandi ko iyo ari intangiriro bizakomeza.

Agira ati, “Ubu rero mwinjiye mu Ntore zisanzwe kandi muzakomeza mwige kuko Intore ihora yiga kugira ngo muzagere ku cyiciro cyo kugira ibigwi, natwe tuzakomeza kubaba hafi dusubiza ibyifuzo byanyu”.

Mutabazi avuga ko kugira ngo itorero rikomeze gufasha abana gutera imbere, bisaba abana gukora cyane, kandi nabo bakagira imihigo ijyanye n’ikigero cyabo, bikazajyana no gukemura ibyifuzo byabo mu biruhuko hitabwa ku kwita ku hakorerwa itorero.

Ubwo Akarere ka Ruhango katangizaga gahunda y’Intore mu biruhuko kagaragaje ko kubera ko abana bose batitabiriye, hazashyirwaho gahunda yo gukomereza gahunda ku mashuri, hakajya habaho gahunda zo kubaganiriza, no kumva ibyifuzo byabo kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Bashyikirije imihigo yabo ubuyobozi bw'Umurenge
Bashyikirije imihigo yabo ubuyobozi bw’Umurenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo gahunda ni ingirakamaro cyane haba kuri leta,ku bana ndetse n’ababyeyi.izagabanya drop out abana bazakunda ishuri Kandi babe abanyarwanda bakorera ku mihigo mu buzima bwabo bwose. Abangavu baterwa inda zitateguwe bazagabanuka,kurwanya ibiyobwenge bibe inshingano yaburi rubyiruko.

Bizimana Jean Paul yanditse ku itariki ya: 5-09-2024  →  Musubize

Iyo gahunda ni ingirakamaro cyane haba kuri leta,ku bana ndetse n’ababyeyi.izagabanya drop out abana bazakunda ishuri Kandi babe abanyarwanda bakorera ku mihigo mu buzima bwabo bwose. Abangavu baterwa inda zitateguwe bazagabanuka,kurwanya ibiyobwenge bibe inshingano yaburi rubyiruko.

Bizimana Jean Paul yanditse ku itariki ya: 5-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka