Ruhango: Abantu 33 bafatiwe mu ishyamba basenga mu buryo butemewe

Ku itariki ya 11 Gicurasi 2021, abapolisi bafashe abantu 33 barimo gusenga binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19, bafatiwe mu ishyamba bicaye begeranye ndetse bamwe batambaye agapfukamunwa. Abo bantu bafitwe mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye mu Mudugudu wa Gisanga.

Bafashwe basengera mu ishyamba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bafashwe basengera mu ishyamba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobard Kanamugire, yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abantu bagiye gusengera muri ririya shyamba. Abapolisi ubwo bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya Covid-19 nibwo bahise babafata.

Agira ati “Twari dufite amakuru ko muri ririya shyamba rya Gisanga hari abantu basanzwe bajya kurisengeramo tubona abantu babiri barimo kuryerekezamo, ni ko guhita abapolisi bajyayo basangamo bariya bantu 33 barimo basenga batambaye udupfakamunwa begeranye bayobowe n’umugore witwa Mukankusi Fortunée w’imyaka 61”.

SP Kanamugire avuga ko abo bantu baturutse mu madini n’amatorero atandukanye ariyo EAR, ADEPER, Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, EPR, Abagatolika, Abametoditse, Goshen na Islam, baturutse mu mirenge itandukanye yo mu turere dutatu aritwo Ruhango (Kinazi, Mbuye, Ntongwe) , Muhanga (Shyogwe) na Kamonyi (Nyamiyaga, Nyarubaka), nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

SP Theobard Kanamugire yabwiye abafashwe kimwe n’abandi baturage muri rusange ko badakwiye kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta agamije kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19 kuko nta muntu n’umwe utayandura.

Ati “Abantu bakwiye guhindura imyumvire yo kumva ko abasenga batakwandura iki cyorezo kuko ntikirobanura. Abantu bazi uburyo Covid-19 ihangayikishije isi n’igihugu cyacu kirimo, by’umwihariko Intara y’Amajyepfo uburyo imaze iminsi yibasiwe n’iki cyorezo byanatumye Leta ishyiraho amabwiriza mashya muri tumwe mu turere tw’iyo Ntara ajyanye n’uburyo barushaho gukaza ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19”.

Ati “Birababaje kubona hari abantu bakirenga kuri aya mabwiriza bagakora ibitemewe. Turasaba abantu gukurikiza aya mabwiriza nk’uko yashyizweho bakirinda bakarinda n’abandi”.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’abantu barenga ku mabwiriza kimwe n’abandi bantu bakora ibinyuranyije n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars, ubwo yaganirizaga abo barenze ku mabwiriza yababwiye ko gusengera mu butayu kimwe n’ahandi hose atari mu nsengero zemewe zafunguwe bitemewe.

Yagize ati “Gusenga byemewe ahantu honyine hafunguwe kandi na bo bakagendera ku mabwiriza yashyizweho ajyane no kwirinda icyorezo. Kujya gusengera mu ishyamba rero nka kuriya mwegeranye kandi mwanaturutse n’ahantu hatandukanye mutazi uko muhagaze muba murenze ku mabwiriza munashyira ubuzima bwanyu mukaga”.

Abafashwe bose bahise bajyanwa ku biro by’Umurenge barigishwa banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka