Ruhango: Abana ibihumbi 23 bagiye kwitabwaho mu buryo budasanzwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangiye gahunda idasanzwe yo kwita ku bana bari munsi y’imyaka itanu bagapimwa ibiro, uburebure n’ikizigira cy’umwana, kugira ngo harebwe imiterere y’imikurire yabo.

Muri icyo gikorwa kandi abana barahabwa ibinini bivura inzoka, Vitamini A n’ifu ya Ongera, mu gihe abayeyi bazakangurirwa kwipimisha inda, kurya no gutegura indyo yuzuye igihe basamye kugira ngo barinde ubugwingire umwana agisamwa.
Ubushakashatsi bwerekanye ko umwana ashobora kugwingirira mu nda z’ababyeyi batwite. Mu Karere ka Ruhango ibipimo biheruka muri 2015 igipimo cyo kugwingira cyari kuri 41% naho muri 2018 igipimo cyo kugwingira cyari kuri 28%.
Bimwe mu byo ubuyobozi busaba ababyeyi harimo gutegura indyo yuzuye kandi bakagaburirwa inshuro nyinshi kurusha umuntu mukuru, yenda akarya bike ku munsi ariko akabibona buri gihe abishakiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko usanga hari ababyeyi bagaburira abana igihe na bo bagiye ku meza, nyamara igifu cy’umwana ari gitoya ku buryo kitajyamo byinshi.
Agira ati “Ababyeyi bose barebwa no kwita ku mafunguro y’abana kuko usanga byose biharirwa gusa abagore. Ni ngombwa ko umubyeyi w’umugabo yita ku mwana nk’uko n’uw’umugore yita ku mwana kugira ngo bafatanye kumwitaho arusheho kugira ubuzima bwiza”.
Abajyanama b’Ubuzima bazagera kuri buri rugo kugira ngo afashwe
Mu bikorwa byo gufasha abana kuboneza imirire n’imikurire, biteganyijwe ko abajyanama b’ubuzima ari bo bazifashishwa mu gihe cy’iminsi irindwi kugira ngo bageze inyongerandyo ku bana basaga ibihumbi 23 babarurwa bari munsi y’imyaka itanu mu midugudu yose y’Akarere ka Ruhango.
Ubuyobozi buvuga ko ibikenewe byose byamaze kugezwa ku bajyanama b’ubuzima bakaba baratangiye kubigeza kuri buri mwana mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Mu bindi ubuyobozi busaba ababyeyi ni ukugira isuku ku mubiri no ku myambaro by’umwana, kandi ababyei bakibuka ko ubuzima bw’umwana butangirira mu nda kuva agisamwa.

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bavuga ko biteguye gukwira hirya no hino mu midugudu kwegereza abana imiti bateguriwe no kubapima kugira ngo ahagaragaye imirire mibi bafashwe hakiri kare kuko umwana wageze mu gipimo cy’imirire mibi ashobora gukira mu minsi 12 iyo yafashirijwe ku gikoni cy’umudugudu.
Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Gakomeye avuga ko nta mbogamizi zidasanzwe zizabaho mu gusanga abana mu miryango yabo kuko n’ubundi basanzwe bamenyereye ibikorwa byo gukurikirana ubuzima bw’umwana.
Agira ati “Buri kwezi dupima ibiro, n’uburebure n’ikizigira cy’umwana, iyo dusanze umwana afite ikibazo tumuha iminsi 12 yo kugana igikoni cy’umudugudu kugira ngo ahabwe indyo yuzuye irimo ibirinda indwara, ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga kandi ibyo byose biboneka iwacu, dodo turazigira, ibijumba, ibishyimbo n’igikoma ibyo biba bihagije iyo yabifatiye ku gihe”.

Biteganyijwe ko usibye kuba abana bazajya bafashirizwa ku bigo mbonezamikurire byubatse hirya no hino kugira ngo bitabweho bitagoranye ntawe ucikanwe, kuko ngo iyo umwana akuriye mu buzima bubi akurana imico mibi, cyane cyane iyo yagaburiwe nabi cyangwa akavukira mu muryango urimo amakimbirane.
Ohereza igitekerezo
|