Ruhango: Abamugariye ku rugamba barishimira urwego bagezeho

Abasirikare bamugariye ku rugamba bamaze gusubizwa mu buzima busanzwe “abademobe” bo mu karere ka Ruhango baremeza ko uko iminsi ishira bagenda bagira icyo bigezaho kuburyo babayeho neza.

Murinda Emmanuel atuye mu kagari ka Muremure umurenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, ni umwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu yamaze gusubizwa mu buzima busanzwe.

Nyuma yo kumugarira ku rugamba Murinda avuga ko yaje kubaho nabi ndetse naho asubirijwe mu buzima busanzwe bikomeza kumera gutyo.

Murinda Emmanuel imbere y'inzu yubakiwe na komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero.
Murinda Emmanuel imbere y’inzu yubakiwe na komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero.

Aha Murinda avuga ko ashimishwa n’uko Leta itabatereranye ikaba yarabashyiriyeho komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku kurugerero.

Ati “ubu tuvugana iyi komisiyo yamaze kunyubakira inzu ngirango urabona ko ariyo nziza muri aka gace, yampaye ibikoresho by’ibanze byo munzu, buri kwezi bampa amafaranga ibihumbi 35 nkikenura. None se mwana wa ubu warenga kuri ibi ukajya kwandavura koko?”

Murinda arubatse afite umugore umwe n’abana batatu. Batunzwe n’ubuhinzi kuko barahinga bakabona ibibatunga bagasagurira n’amasoko bakabona amafaranga yo kujyana abana babo mu ishuri nk’uko bishimangirwa na Irene Mukansanga umugore wa Murinda.

Murinda mu nzu ye n'abana be.
Murinda mu nzu ye n’abana be.

Uyu muryango uvuga ko ushimishijwe n’ukuntu ubona Leta yita ku banyagihugu, nabo ngo bakaba biteguye gukora cyane ngo batere imbere banashobore kurihirira abana babo bazashobore kuminuza.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka