Ruhango: Abakobwa babyariye iwabo barasaba gushakirwa amasoko y’ibyo bakora

Abakobwa babyariye iwabo mu Karere ka Ruhango bakitabira kwiga imyuga, bavuga ko ibyo bakora bikunze kubura amasoko kubera ko ahanini babikora mu bikoresho bitakigezweho, bigatuma babura ababigura.

Hari abakobwa babyariye iwabo bavuga ko ibyo bakora bitabona amasoko
Hari abakobwa babyariye iwabo bavuga ko ibyo bakora bitabona amasoko

Abo bakobwa bavuga ko imyenda bakoramo ibikapu n’ibyo badodamo ibyo kwambara, usanga ihendutse kandi iciriritse bityo bakifuza ko bashakirwa imyenda igezweho, kandi bagashyirirwaho uburyo bwo guhendukirwa.

Uwingeneye Chantal wabyaye afite imyaka 16 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, avuga ko nyuma yo kubyara yitakarije icyizere ku buryo yumvaga yanakwiyahura, ariko aza kubona abamufasha kwiga ubudozi.

Uwingeneye avuga ko yashyizwe mu itsinda ryo kwiga ubudozi atangira no kwizigamira amafaranga make make, akaba yifuza ko abonye abamufasha kubona ibikoresho bigezweho, yaba umuntu ukomeye mu budozi.

Agira ati “Twari tumaze gutera intambwe kuko dufite ubumeyi buhagije, ariko imbogamizi tugira ni ukubona ibikoresho bigezweho no kubura isoko ry’ibyo dukora. Nk’ubu dufite ibikapu, imyenda y’abana n’amakanzu bitaragurwa, dukeka ko impamvu bitagurwa ari uko tubikora mu bikoresho bya make nk’ibitenge”.

Uwingeneye avuga ko yamenye kudoda ariko we na bagenzi be bagifite ikibazo cy'ibikoresho bigezweho
Uwingeneye avuga ko yamenye kudoda ariko we na bagenzi be bagifite ikibazo cy’ibikoresho bigezweho

Umuyobozi w’umuryango wita ku bakobwa babyariye iwabo biga imyuga (Friend Indeed), Tuyisenge Claudette, avuga ko mu bakobwa 24 barangije kwiga ubudozi harimo abamaze kubona akazi, abandi bakaba bagishakisha uko bafashwa.

Avuga ko ku bijyanye n’isoko bigaragara ko hakiri ikibazo koko, kubera ibikoresho bidahagije ariko ubwo icyorezo cya Covid-19 kigenda gicisha make, bishoboka ko bazabona ibyo kudoda bigezweho no kubona amasoko y’ibyo bakora.

Agira ati “Ibikoresho bihari ni ibigendanye n’ubushobozi tuba twabonye, kuko tugira imbogamizi z’ibikoresho bigezweho ariko turimo gushaka ibisubizo. Mu minsi iri imbere tuzashyiraho inzu ihoraho, aho bashyira ibyo bakora ngo bimenyekane, turanateganya gukorsha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibyo abo bakobwa bakora”.

Asaba abakobwa babyariye iwabo gukomeza inzira yo kwigira kuko usanga ibishuko by’ababatera inda zitateganyijwe bashingira ku bushobozi bwabo buke, bakabashora mu mibonano mpuzabitsinda idakingiye bakisanga batwaye inda.

Senateri Mukakarangwa avuga ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi ngo ibibazo byugarije abakobwa babyariye iwabo bikemuke
Senateri Mukakarangwa avuga ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi ngo ibibazo byugarije abakobwa babyariye iwabo bikemuke

Senateri Clotilde Mukakarangwa avuga ko gutera inda abangavu, bituma habaho ubwiyongere bw’abaturage mu buryo bwihuse kandi nta bushobozi abo babyeyi bato bafite bwo kurera abo bana, hakaba hakwiye ko ibyo bakora bikomeza gutezwa imbere kugira ngo ababyariye iwabo babone ubushobozi bwo kwiteza imbere, akizeza gukomeza gukora ubuvugizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bamwe bavuga ko umuti wo kubyara kw’Abangavu ari ukubemerera bakaboneza urubyaro.Byaba ari agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera cyane.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Ababyeyi bakwiriye kwigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Urugero rwiza ni abana b’abakobwa mukunda kubona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 15-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka