Ruhango: Abakandida basabwe kubahiriza amabwiriza ya NEC

Komisiyo y’igihugu y’amatora,NEC, yagiranye inama n’abakandida 52 biyamamaje mu karere ka Ruhango tariki ya 05/02/2016, ibasaba kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Nyirahabimana Philomene, ushinzwe ibikorwa by’amatora muri komisiyo y’igihugu y’amatora, yabwiye abakandida b’aka karere kubahiriza amabwiriza agenga amatora cyane cyane mu bihe byo kwiyamamaza.

Abakandida bose bagiranye inama na komisiyo y'amatora
Abakandida bose bagiranye inama na komisiyo y’amatora

Bimwe muri ibi bagomba kwitabwaho, harimo kubahiriza igihe cyagenwe cyo kwiyamamaza, nukuvuga guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Bivuze ko uwakora ibikorwa byo kwiyamamaza mu yandi masaha adateganyijwe, inzego zibishinzwe zizamukurikirana.

Ikindi aba bakandida basabwe ni ukugararagaza abazabamamaza mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira.

Aba bakandida bakaba basabwe ko igihe bakeneye ahantu ho kujya kwiyamamariza, bagomba kubimenyesha ubuyobozi bwaho mbere y’amasaha 48, hanyuma na we agasubizwa ko yemerewe mbere y’amasaha 24, yaba nta gisubizo yahawe, bikaba bivuze ko aho hantu yahiyamamariza, kuko nta baruwa aba yabonye imuhagarika.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango uyoboye inziba cyuho, Kabano Charles, akaba yasabye abakandi b’aka karere, kuzarangwa n’imyitwarire myiza, ntuhazagire unyuranya n’amabwiriza agenda amatora.

Ati “Rwose muzitware neza, Akarere kacu ntikazabe ariko kumvikanamo imigendekere mibi y’amatora”.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bemerewe kwiyamamaza, bitangira tariki ya 06 kugeza tariki ya 21/0/2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka