Ruhango: Abahawe inka barasabwa kuziheraho barushaho kwigira
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage bagenerwa inkunga zitandukanye, zirimo no guhabwa inka muri gahunda ya ‘Gira Inka Munyarwanda’, kurushaho gukora cyane kugira ngo barusheho kwigira.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko nyuma y’uko hashyizweho gahunda zo gukura abaturage mu bukene, hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, nta muturage ukwiye kuba agisaba ubufasha Leta, kabone n’ubwo yaba akennye cyane kuko guha umuntu inkunga gusa bidahagije igihe nta ruhare abifitemo ngo yiteze imbere.
Avuga ko muri gahunda y’umuganura, habagaho kwicara no kuganira ku byo bagezeho bakabyishimira, bakanahigira kuzagera ku bindi byinshi muri gahunda nshya, ari naho abaturage basabwa gutekereza kugira ngo baharanire kwigira.
Agira ati, “Kwigira nibwo bigitangira n’ubwo byakomeje kuvugwa, none ubu ibyiciro by’ubudehe byavuyeho kuko u Rwanda twaritegereje dusanga nta Munyarwanda ukwiye kuba asabiriza, arira gusa ngo akeneye gufashwa kabone n’ubwo waba wari ukennye ugomba kwegura umutwe ugahagarara ugashakisha ukagera aho ujya”.
Bizeye ko inka bahawe zizabakura mu bukene kuko n’abandi zabunguye
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bagabiwe inka muri gahunda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ya ‘Girinka Munyarwanda’ barishimira ko zabahaye icyororo bakabasha kwikenura no gukenura bagenzi babo bakeneye inka.
Abo baturage babishingira ku kuba barahawe inka na Perezida Kagame bakennye cyane, bakaba basanga kumwitura kwiza ari ukugabira bagenzi babo bakennye, kugira ngo nabo babone aho bahera bikura mu bukene.
Uwamaliya Speciose avuga ko kuba Paul Kagame yaramugabiye inka ihaka, byatumye ibyara vuba, maze babona amata n’ifumbire, none ubu ageze ku musaruro mwiza mu murima kandi ubuzima bukomeje kuba bwiza.
Agira ati, “Naje kwitura inyana yavuye kuri iyo nka bampaye ihaka, nanjye uwo mugenzi wanjye nituye agende ahinge yeze nk’uko nanjye byangendekeye, bagende baziteho kugeza igihe nabo bazabasha kwitura Umukuru w’Igihugu bagaha inka bagenzi babo”.
Avuga ko kugira ngo uwagabiwe inka izamuteze imbere bisaba kuyitaho ku buryo bwose bushoboka burimo kwita ku buzima bwayo, kuyigaburira neza indyo yuzuye kuko ari bwo itanga umusaruro waba uw’amata n’uw’icyororo cyiza.
Uwimana Athanase wo mu Murenge wa Kinihira avuga ko ashimira Perezida Kagame wamuhaye inka, akanashimira bagenzi be bari barahawe inka mbere bakaba bamuzituriye kuko iyo batazibona nawe ntaho yari kuyikura.
Agira ati, “Nari mbayeho nta bishingwe ngahinga ntasarura, ariko ubu mfite ibyiringiro ko ngiye kubona umusaruro, iyi nka izatuma abana banywa amata duhinge tweze umuryango wose umererwe neza”.
Nyandwi Simon nawe wo mu Murenge wa Kinihira avuga ko kuba Perezida Kagame yaragabiye Abanyarwanda inka, byabaye inzira yo gukomeza kwigira, bikazagira akamaro ko gufasha abaturage bamwe ku bandi.
Agira ati, “Nabagaho ntagira ibishingwe mu rugo, ubu ndizera kugira aho mva n’aho nzigeza, abana banjye bagiye kubona amata, no kunoza imirire bityo mbashe babaho neza, buriya uwabyaje inka ntarwaza bwaki, ntawarya nabi afite inka”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko kugira ngo umuturage akomeze kwiteza imbere, no kwigira bimusaba kugira uruhare mu bikorwa bye kuko ari bwo bizamuka ku kigero cyiza.
Habarurema asaba abituye inka gukomeza kwita ku zisigaye zikarushaho kubakura mu bukene, n’abazihawe kwemera bagakora cyane kugira ngo zibunganire mu bindi basanzwe bakora, dore ko umwaka ushize w’ingengo y’imari urangiye hatanzwe inka zisaga 500 muri ‘Gira Inka’.
Ohereza igitekerezo
|