Ruhango: Abagera ku 1400 baraye bitabiriye Itorero ku ikubitiro

Abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye bo mu Karere ka Ruhango, bitabiriye Itorero ku kigero cya 89,5%, ku mugoroba wo kuri uyu wa11/01/2016.

Atangiza iri torero ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yasabye uru rubyiruko guharanira indangagaciro z’Abanyarwanda, birinda icyasubiza inyuma iterambere u Rwanda rugezeho.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier atangiza Itorero ry'abasoje amashuri yisumbuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier atangiza Itorero ry’abasoje amashuri yisumbuye.

Mbabazi kandi yongeye gusaba uru rubyiruko guharanira umutekano w’igihugu, rukaba maso kugira ngo hatagira usubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Uyu muyobozi yongeye gusaba abatozwa gukurikira neza amasomo bazahabwa, kugira ngo na bo bazagende begera abo basize mu midugudu, babasangiza ibyiza bakuye mu itorero.

Mukaburanga Florida ushinzwe Iterero ry’Igihugu mu Karere ka Ruhango, avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, abanyeshuri bitabiriye ari benshi ugereranyije n’abagombaga kuza.

Abasoje amashuri yisumbuye bishimiye kwitabira Itorero.
Abasoje amashuri yisumbuye bishimiye kwitabira Itorero.

Ashingiye ku bwitabire, Mukaburanga yemeza ko iri torero rizagenda neza cyane nk’uko byateguwe.

Agira ati “Twagombaga kwakira abanyeshuri 1615, ariko nimugoroba twakiriye abasaga 1400 bangana na 89’5%, kandi turacyategereje n’abandi ko bagomba kuza.”

Uyu mukozi avuga ko kugeza ubu, nta kibazo nta kimwe cyari cyagaragara mu kwakira aba banyeshuri, akizeza ko iri torero rizagenda neza akurikije uko bariteguye ndetse n’uko aba basore n’inkumi bitabiriye ari benshi mu ntangiriro.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye iki gikorwa.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye iki gikorwa.

Biteganyijwe ko mu karere ka Ruhango, abanyeshuri bagera 1615 ari bo bazitabira Itorero, bakazatorerwa ku masite 4 yo mu mirenge itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bazahakure indangagaciro zizabafasha gukomeza kuba abana beza babereye u Rwanda

Juma yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

Itorero ni Ingezi ku rubyiruko. Buriya hashyizweho na gahunda yo gutoza urubyiruko rutize byarushaho kugira akamaro.

Bunani Patience RIVARD yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka