Ruhango: Abafite ubumuga bavuga ko bitaweho
Komite y’abafite ubumuga mu Karere ka Ruhango, iravuga ko kuba baritaweho n’ababyeyi na Leta, bituma babayeho neza.
Umuhuzabikorwa w’inama y’abafite ubumuga mu karere ka Ruhango Kabanda Phrolbert, ashimira cyane ababyeyi bagiye babyara abana bafite ubumuga, ko basigaye babitaho cyane ubu bakaba bafite imibereho myiza ugereranyije na mbere.

Agira ati “Rwose babyeyi beza turabashimira, kuko abo turi bo ubu, ni ukubera mwebwe ubwitanjye muharanira kugirango tubeho neza, kandi abafite ubumuga tubikuye ku mutima, turashimnira cyane Leta yacu, kuko yakoze ibishoboka byose ishyira imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga.”
Uyu muyobozi agashimangira ko ubu abafite ubumuga bameze neza, ndetse n’ibitaragenda neza, ngo barabikoraho ubuvugizi cyane kugirango ufite ubumuga wese abashe kugira imibereho myiza.

Bimwe mu bikorwaho ubuvugizi n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, kugirango abafite ubumuga babashe kubaho neza, harimo uburezi, ubuvuzi n’ibindi.
Ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wabaye tariki 3 Ukuboza 2015, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, yavuze ko Leta ifi intego y’uko buri ufite ubumuga wese agomba kubaho neza.
Yabwiye abafite ubumuga, ko Leta igikomeza gukora ibishoboka byoze mu mikoro macye ifite, kugirango abafite ubumuga bafatwe kimwe n’abandi Banyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|