Ruhango: Abadepite banyuzwe n’ibyakozwe mu myaka itanu

Itsinda ry’abadepite risura ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Ruhango, ririshimira intambwe imaze guterwa, rigasaba kongera imbaraga.

Iri tsinda rigizwe na Depite Izabiriza Marie Médiatrice na Depite Byabarumwanzi François, bari mu Karere ka Ruhango muri gahunda isanzwe ikorwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho abayigize bagenderera abaturage mu turere no mu mirenge iwabo.

Abadepite bishimira ibyagezweho mu Karere ka Ruhango mu gihe cy'imyaka 5 ishize.
Abadepite bishimira ibyagezweho mu Karere ka Ruhango mu gihe cy’imyaka 5 ishize.

Muri iyi gahunda, baba bagamije kureba uko gahunda zinyuranye za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage zishyirwa mu bikorwa, imbaraga n’intege nke zigaragaramo, kugira ngo babashe kujya inama no gukora ubuvugizi aho bikenewe.

Mbere y’uko gusura ibikorwa bitandukanye, aba badepite babanje guhura n’inzego zirimo, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari twose, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru, abahagarariye inzego z’ubuzima (ibitaro n’ibigo nderabuzima) n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Bimwe mu byibanzweho kureba muri uru rugendo, harimo imirire, isuku, ikoreshwa ry’inyongeramusaruro mu buhinzi, isoko ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi n’imishinga y’iterambere mu Karere.

Intumwa za Rubanda zahuye n'abagize inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Ruhango.
Intumwa za Rubanda zahuye n’abagize inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Ruhango.

Depite Izabiriza wari uyoboye iri tsinda, ashimangira ko icy’ingenzi kigamijwe muri uru rugendo ari ukwirebera uko ibintu bimeze, kumenya ingorane zigaragara muri izo gahunda zose n’ingamba zo kuzikuraho, ndetse no kureba ahakenewe ubuvugizi kugira ngo Inteko Ishinga Amategeko izabukore.

Yagize ati “Tureba ibyagombaga gukorwa uko byakozwe, ibyadindiye tukabikorera ubuvugizi mu nteko.”

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye, aba badepite bavuze ko ibyakozwe mu mwaka itanu, ari ibyo kwishimirwa, gusa bagasaba ko hakomeza kongerwamo imbaraga ndetse hanafatwa ingamba kugira ngo bidasubira imyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka