Ruhango: Abadage bifatanyije n’abaturage mu muganda wo gusiza ikibanza cy’ahazubakwa VTC

Itsinda ry’Abadage 12 baturutse mu ntara ya Rhenanie Palatinat mu karere ka Landau, bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Ntongwe mu muganda wabaye tariki 15/10/2013 wo gusiza ahazubakwa ikigo cyigisha imyuga (VTC).

Uretse kuba iri tsinda ryitabiriye uyu muganda wo gusiza ahazubakwa iki kigo, ngo rizanatanga amafaranga asaga miliyoni 100 azifashishwa mu bwubatsi.

Abadage bafatanya n'Abanyantongwe mu gusiza ikibanza kizubakwamo VTC Ntongwe.
Abadage bafatanya n’Abanyantongwe mu gusiza ikibanza kizubakwamo VTC Ntongwe.

Aba badage bo mu karere ka Landau, bamaze imyaka 29 bafitanye umubano n’akarere ka Ruhango, aho bafatanya mu bikorwa bitandukanye cyane cyane ibishingiye ku burezi, ubuzima, umuco na siporo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, wari witabiriye uyu muganda, yabwiye Abanyantongwe ko umubano w’utu turere twombi, umaze guhindura byinshi mu iterambere ry’abatuye utu turere twombi.

Berekwa igishushanyo mbonera cy'inyubako z'iki kigo VTC Ntongwe.
Berekwa igishushanyo mbonera cy’inyubako z’iki kigo VTC Ntongwe.

Abatuye umurenge wa Ntongwe, bishimiye aba bashyitsi babasuye ndetse bakaza banabazaniye ibikorwa by’iterambere.

Uyoboye iri tsinda ryaturutse mu Budage, Madame Rahm, ashimira umubano w’utu turere twombi, akavuga yishimira uko uhagaze kuko ibikorwa byumvikanyweho n’impande zombi bigenda neza.

Umubano hagati y'akarere ka Ruhango n'aka Landau umaze imyaka 29.
Umubano hagati y’akarere ka Ruhango n’aka Landau umaze imyaka 29.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko inyubako z’iki kigo zigikorerwa inyigo kikazatangira kubakwa vuba aha.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka