Ruhango: 42 bize imyuga bahawe ibikoresho basabwa kubibyaza umusaruro

Abize imyuga baturuka mu miryango itishobye yo mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, barimo n’abahoze mu muhanda, bahawe ibikoresho byo kubafasha kwihangira imirimo, basabwa kutabipfusha ubusa nk’uko bijya bigenda kuri bamwe mu bahabwa amatungo bakayarya.

Bishimiye ko batazongera gukodesha ibikoresho
Bishimiye ko batazongera gukodesha ibikoresho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko gahunda ya Leta igezweho, ari ugufasha abantu kwikura mu bukene burundu, kuko byagaragaye ko hari abahabwa ubufasha, ariko ntibugire icyo bubamarira, atari uko budafite akamaro ahubwo ari uko ababuhawe batabubyaza umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko hari abaturage bahawe inkoko buri umwe 10, ariko mu gihe gito bagenzuye basanga abazisigaranye ni bake cyane, nyamara bari bazifashe bagaragaza ko bazazorora ahubwo bagahita bazirya.

Avuga ko kuba urubyiruko hari aho ruva n’aho rugera, ari ukubera imiyoborere myiza no kuba Leta irutekerezaho, kandi rukwiye kurushaho kwigirira icyizere rukabyaza amahirwe ibyo ruba rugenewe.

Agira ati “Nk’abahabwa amafaranga y’inguzanyo iciriritse ni ngombwa kuyagarura, niko kumenya kuyakoresha, si impano y’Umukuru w’Igihugu yo guhera, ahubwo yishyurwa mu buryo bworoshye. Ku bufatanye dushobora kuzamurana umwe amahirwe yabonye, akayageza ku wundi kugira ngo urubyiruko rwiteze imbere”.

Bahawe ibikoresho bijyanye n'ibyo bize batashoboraga kwigurira
Bahawe ibikoresho bijyanye n’ibyo bize batashoboraga kwigurira

Yibukije urubyiruko ko gahunda ya Leta ari ugufasha Abanyarwanda kwivana mu bukene babigizemo uruhare, kuko ari yo miyoborere ibakwiriye.

Ati “Tugize amahirwe tukarokora urubyiruko nkamwe mwishoboye, mukigisha abandi byaba byiza kurushaho, hari abo twahaye inkoko barazirya kandi twari twumvikanye ko uzazifata neza azahabwa n’ihene, ubyo rero ni ukwibuza amahirwe yo kwiteza imbere. Mwebwe ntibizababeho”.

Umuyobozi wa Zoe Rwanda wafashije Akarere ka Ruhango gutanga ibyo bikoresho, Mujawimana Epiphanie, avuga ko kugira ngo imishinga ifasha urubyiruko ibashe kubona abafatanyabikorwa, biterwa n’uko Leta iba yabishyizemo imbaraga.

Agira ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze nibo badufasha guhitamo abana bahabwa ubufasha, ibyo urubyiruko turusaba ni ugukangukira kwitabira gahunda yo kwiteza imbere, yaba kuguza mu bigega by’imari, no kubyaza amahirwe ibikoresho baba bahawe”.

Mujawimana asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe Leta irugenera
Mujawimana asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe Leta irugenera

Avuga ko abana barangije amashuri y’imyuga bahawe ibikoresho bari batangiye kwifasha, bakodesha imashini zo gukoresha ku bize ubudozi, ariko hari abo byari byakomeje kugora, ariko bakaba bahawe ibindi byo kubafasha kureka kwitwa abantu bafashwa, ahubwo bakigira kuko ari cyo cyerecyezo cy’Igihugu.

Urubyiruko 42 nibo bahawe ibikoresho mu Murenge wa Kabagari, kandi bazanahabwa ubundi bufasha ku bazitwara neza, ndetse abatangiye gukorana n’ibigo by’imari mu mishinga ibyara inyungu, bakaba bazongererwa ubushobozi kugira ngo bakore batange n’akazi ku bandi.

Umwe mu bahawe ibikoresho wahoze mu muhanda, avuga ko yari yarize kudoda ariko abura imashini yo gukoresha, kuko yakodeshaga abandi basanzwe baraziguriye.

Agira ati “Nagorwaga no kuba nkodesha imashini none mbonye iyanjye, ubu ngiye kurushaho kwiteza imbere. Bizamfasha gutandukana n’ibishuko by’abashaka kunshora mu mibonano mpuzabitsina bitwaje ko ntishoboye, aho ngeze meze neza kandi bizakomeza kwiyongera”.

Habarurema asaba urubyiruko kutagurisha ibikoresho rwahawe
Habarurema asaba urubyiruko kutagurisha ibikoresho rwahawe

Abahawe ibikoresho ni abize ubudozi 20, ubwubatsi 14, kogosha batandatu, umwe wize gusudira n’undi wize ububaji, bakaba barimo abakobwa 22 n’abasore 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abayobozi bacu bokoze cyane ibibikoresho birafasha urubyiruko mukwiteza imbere ejo hazaza hazabe heza cyane

Enan yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Turabashimiye cyane rwose uko mutumenyesheje inkuru y’Urubyiruko rwafashijwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ruhango na ZOE RWANDA.
Uru rubyiruko ruzakoreshe neza ibi bikoresho bahawe babibyaze umusaruro

Murera yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka