Rugerinyange Theoneste yashinzwe Ubukungu muri Rulindo

Ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023 mu Karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo gutora Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, uwatowe akaba ari Rugerinyange Theoneste wasimbuye Mutsinzi Antoine wahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kicukiro.

Rugerinyange Theoneste
Rugerinyange Theoneste

Rugerinyange Theoneste nyuma y’amatora yahise arahirira kuzuza inshingano yatorewe. Umuhango w’irahira wayobowe na Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi, Rusanganwa Eugène.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yashimiye abakandida bitabiriye amatora n’abagize Inteko itora kuba bitabiriye amatora, abashimira n’igikorwa cyiza cyo gutora neza bagatora Rugerinyange wiyemeje kubagezaho ibikorwa by’iterambere afatanyije n’abandi.

Rugerinyange Theoneste watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Ubukungu, yashimiye abamutoye, atangaza ko aje gukomereza aho mugenzi we asimbuye yari agereje.

Rugerinyange Theoneste yarahiriye kuzuza inshingano yatorewe
Rugerinyange Theoneste yarahiriye kuzuza inshingano yatorewe

Rugerinyange yavuze ko azaharanira guteza imbere ishoramari. Yagize ati “Imbaraga n’ubushake ndabifite, kandi nzaharanira ko Akarere ka Rulindo kaza ku isonga mu kwesa imihigo, ibitekerezo n’ubujyanama bwanyu nzabyakira, dufatanye kubaka Rulindo twifuza, kandi mu bufatanye byose birashoboka”.

Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi, Rusanganwa Eugène, yakira indahiro, yabwiye umuyobozi warahiye ko indahiro atari umuhango, ahubwo ko ari ugushyira mu bikorwa Itegeko Nshinga.

Ati “Indahiro ni igihango ugirana n’Igihugu hamwe n’abaturage bakugiriye icyizere bakagutuma. Ufite uruhare runini mu guteza imbere Akarere ka Rulindo, ntuzatatire icyo gihango”.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, wari witabiriye aya matora yashimiye Rugerinyange Theoneste ku bushake yagaragaje mu gutanga umusanzu wo kubaka Rulindo n’Igihugu muri rusange. Yamusabye gusigasira ibyagezweho no kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.

Ati “Icyizere wagiriwe uzakigaragarize mu kubaka iterambere ry’Akarere ka Rulindo no kubaka Rulindo twifuza”.

Rugerinyange Theoneste watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Ubukungu yari asanzwe ari umuyobozi w’umushinga SAIP(Agricultural Intensification and Food Security Project) mu Karere ka Rwamagana. Ni umugabo w’imyaka 49 y’amakuko, akaba afite umugore n’abana batatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka