Rugera: Abagizi ba nabi biraye mu rutoki rwa Ntamezayino baratemagura

Mu ijoro ryakeye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, abagizi ba nabi biraye mu isambu ya Ntamezayino Jean Bosco iri ku buso bwa ari 40 batemagura ibitoki birimo, ibigiye kwera n’ibindi bigiye kwana, hakaba hamaze kubarurwa ibigera kuri 51 byatemwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera , Hakizimana Innocent, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko bataramenya impamvu y’ubwo bugizi bwa nabi.

Icyakora aremeza ko ari ubugome atari ubujura kuko ibitoki byatemwe babisize aho akavuga ko bafatanyije n’inzego zibishinzwe zirimo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) na Polisi barimo gukora iperereza.

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko igikorwa nk’icyo cyari giherutse mu kwezi kwa Gatandatu k’umwaka ushize, uwakoze urugomo akaba yarafashwe agahanwa.

Amakuru ava mu baturage ndetse no kuri Ntamezayino, hari abaremeza ko urwo rugomo rwaturutse ku businzi, abandi bagahamya ko ari amakimbirane.

Ayo makuru akaba ari gukusanywa ngo bamenye impamvu nyayo, umuyobozi w’umurenge agasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo bafashe iperereza ririmo gukorwa.

Yasezeranyije ubufasha Ntamezayino wakorewe urwo rugomo, bamufasha kumenya abamwangirije urutoki, kandi ko ubuyobozi n’abaturage bazamuba hafi kugira ngo urutoki rwe rukomeze rugire umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda inkuru zawe arko nabuze ifoto yawe ngo nkukunde cyane noneho nkuzi

Ligobel yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka