Rubyiruko mufite umukoro wo kwandika amateka mashya - Madamu Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko rwitabiriye ’Igihango cy’Urungano’ ko rufite umukoro wo kwandika amateka mashya, rugakuraho amateka mabi yasenye u Rwanda yanditswe n’abababanjirije.

Madame Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko intwaro ikomeye izabafasha gutsinda uwo mukoro wo kubaka amateka mashya ari Ukwimakaza Ubunyarwanda, bashyira imbere iterambere no guharanira agaciro k’Abanyarwanda.

Yagize ati “Iyo urebye igihe Abakoroni bazaga mu Rwanda, ari na cyo gihe twatangiriye kubura Ubunyarwanda, usanga abari abana icyo gihe, bamwe baragize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1959, 60, 61, 62 na 63.

Abari abana muri za 60, bamwe bagize uruhare rukomeye mu itotezwa n’iyirukanwa ry’Abatutsi mu 1973. Abari bakiri bato muri 73, nabo muri 90-94 bari bamaze kuba bakuru, bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Yakomeje abwira urwo rubyiruko ati “Uyu munsi, mufite ingero z’abakiri bato bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi batarayikoze, bataranayibonye. Nk’urubyiruko rwa Nyuma ya Jenoside mukwiye gukuramo isomo ryo guhindura ayo mateka mabi yagiye yandikwa n’urwo ruhererekane”.

Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kuzirikana ko mu gihugu cyiyubaka, cyabayemo Jenoside ifite umwihariko nk’uw’u Rwanda, gutsinda urwo rugamba bisaba urubyiruko rwinshi, rufite imyumvire isobanutse kandi yagutse, bagaharanira ikibahuza kuruta ikibatanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka