Rubavu yeguriwe ubukerarugendo

U Rwanda rwamaze gutunganya igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rubavu, kagomba guhinduka igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku mazi no ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ku buryo umwaka wa 2050 uzasiga Uburengerazuba bw’u Rwanda ari ahantu nyaburanga abasura igihugu badashobora gusiga inyuma.

Hoteli n'ububiko bw'ibicuruzwa
Hoteli n’ububiko bw’ibicuruzwa

Iki gishushanyo, kigendanye n’imiterere y’akarere ka Rubavu, ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, ari na cyo kigabanya u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC).

Ni yo mpamvu Rubavu yitiriwe ubukerarugendo bwo ku nkombe z’amazi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuhinzi bworozi.

Mu bikorwa remezo by’ingenzi bizubakwa muri Rubavu kugira ngo biyiganishe muri izi ntego, harimo amahoteli ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo, imyidagaduro n’ibindi bituma abagana Rubavu bazahora bagaruka.

Ku Kiyaga cya Kivu, ahatuma Rubavu iba Akarere k'Ubukerarugendo
Ku Kiyaga cya Kivu, ahatuma Rubavu iba Akarere k’Ubukerarugendo

Ubukerarugendo bwa Rubavu ntibuzagarukira mu mujyi gusa, kuko aka karere gafite n’ibindi bintu nyaburanga nk’Ibere rya Bigogwe n’ishyamba rya Pariki ya Mukura-Gishwati irimo amoko y’inguge n’inkende zikunzwe cyane.

Muri Rubavu kandi hategerejwe amasoko yambukiranya imipaka mu murenge wa Rubavu ndetse na Busasamana, kugira ngo yorohereze uruhererekane rw’ibicuruzwa, hagati y’u Rwanda na DRC.

Rubavu mu Mujyi rwagati
Rubavu mu Mujyi rwagati

Cogo ni we mukiriya munini w’u Rwanda mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, ugereranyije n’indi mipaka.

Hafi y’aya masoko, hazubakwa amakaritsiye yorohereza ubucuruzi, arimo inzu zo guturamo, iz’ubucuruzi ndetse n’imyidagaduro yo kwakira urujya n’uruza rw’abantu.

Rubavu, izabamo icyanya cy’inganda, ahitwa Muhira, hakaba hazashyirwa inganda zikora ibintu rusange, n’izitaremereye.

Hazashyirwa kandi icyambu mu murenge wa Nyamyumba, kugira ngo gifashe ubucuruzi bwo mu mazi. Icyo cyambu kizubakwaho imihanda igihuza n’umujyi wa Rubavu.

N’ubwo Ikiyaga cya Kivu kizatuma Rubavu ikomeza gutumbagira mu bukerarugendo, ubuhinzi n’ubworozi bufite umwanya munini cyane muri aka karere kiganjemo ubutaka burumbuka cyane bw’amakoro.

Ubuhinzi n’ubworozi buziharira 47% by’ubutaka bwose, bukazaba bwiganje mu mirenge ya Bugeshi, Cyanzarwe na Mudende, n’ahahakikije.

Utu ni uduce dukunzwe kweramo imboga nyinshi, ndetse n’ibirayi biba bishobora kubora iyo abahinzi batabonewe isoko ku buryo bwihuse. Hateganyijwe kubaka inganda zongerera agaciro umusaruro, kugira ngo icyo kibazo kirangire.

Biteganyijwe ko mu 2025, Rubavu izaba ituwe n’abaturage 669,730, kandi muri bo, 58.4 % bazaba batuye mu mujyi, mu gihe mu 2050 bazazamuka bakagera ku 846,500, maze 62.2% bakazaba batuye mu mujyi.

Rubavu uyu munsi
Rubavu uyu munsi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka