Rubavu: Yafashwe yinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa

Abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) n’abo mu ishami rishinzwe umutekano wo ku mipaka (BSU), ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, bafashe uwitwa Ndayizeye Pierre Céléstin w’imyaka 37, bamufatiye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoye ku mupaka wa La Corniche, akaba yari afite imyenda ya caguwa ya magendu.

Ndayizeye yafatanwe imifuka 7 irimo imyenda ya caguwa ya magendu ayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yafashwe yayihishe mu ikamyo inyuma ahapakirwa imizigo, iyo kamyo yari ivuye gupakurura umucanga muri Congo, nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro babonye amakuru avuga ko Ndayizeye afite ibintu agiye kwinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu abikuye muri RDC.

Yagize ati “Abapolisi bamenye ko iyo kamyo ivuye gupakurura umucanga muri Congo Ndayizeye yayipakiyemo imyenda ya caguwa idasoze. Iyo kamyo yaraje igera ku mupaka barayisaka, basabye Ndayizeye gufungura inyuma basanga harimo imifuka 7 y’imyenda ya caguwa.”

Ndayizeye amaze gufatwa yavuze ko yari yahawe akazi n’uwitwa Patrick kugira ngo amushyire iyo myenda. CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije inzego z’umutekano gutahura uwari ugiye kwinjiza magendu mu Rwanda.

Yaburiye abantu ko ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha byambukiranya umupaka ari icyaha, yabasabye kubyirinda bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo hakumirwe ibyo byaha.

Ndayizeye yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza, ni mu gihe imyenda yari afite yashyikirijwe ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka