Rubavu: Yafashwe atobora inzu y’abandi yiregura avuga ko ‘yashakaga Noheli’

Mvuyekure Jean Pierre w’imyaka 24 utuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, yafatiwe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi mu Mudugudu w’Isangano, atobora inzu y’abandi, afashwe avuga ko “yarimo ashaka Noheli”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi, Rwema Bienvenu, avuga ko Mvuyekure yafashwe binyuze ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Mu bikorwa byo kwicungira umutekano mu minsi mikuru, abaturage bo mu mudugudu w’Isangano n’abakora irondo ry’umwuga, twafashe igisambo cyitwa Mvuyekure Jean Pierre.”

Mvuyekure yafashwe ashaka gutobora inzu y’umuturage witwa Buntu, ariko kubera amakuru yamenyekanye baramutangata ngo atabacika ahitamo kugenda hejuru y’amabati.

Mvuyekure akimara gufatwa yasatswe asanganwa icyuma, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Mu Karere ka Rubavu hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abasore biyise abuzukuru ba Shitani bishora mu bikorwa byo gutobora inzu no kwambura abaturage mu nzira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Gikundiro Jeannine, aherutse gutangariza Kigali Today ko bakomeje gushaka abo bagizi ba nabi, ariko zimwe mu mbogamizi bagira ari uko abakora ibyo bikorwa bibi badatuye mu murenge wabo ahubwo bava mu yindi mirenge.

Bamwe mu baturage babwiye Kigali Today ko guca abuzukuru ba Shitani bigomba no kujyana n’abagore bazenguruka mu ngo babaza inkweto n’imyenda bishaje bigurishwa.

Umwe yagize ati "Bariya buzukuru ba shitani bakorana n’abagore birirwa bazenguruka mu ngo basabiriza abandi babaza niba nta nkweto n’imyenda bishaje bigurishwa. Abo ni bo batanga amakuru y’ibyo babona aho binjira, kuko abenshi batwiba ntibaba bazi urugo ariko baza kwiba bazi ibyo biba n’aho biherereye".

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu iherutse kurasa umwe witwaga ko akuriye abuzukuru ba Shitani, kandi yarasiwe mu Kagari Mvuyekure yafatiwemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twe I Rulindo mu murenge wa Bushoki twarumiwe, inzu zatobowe ku bwinshi, kumva ngo ahantu hatobowe ni ibisanzwe pe!twarabyakiye rwose. Police nishakishe abo bantu. Rwose Rulindo birenze imyumvire ya muntu. None se abo buzukuru ni nabo bagabye amashami bakaba barabikoze kinyamwuga. Turabangamiwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka