Rubavu: Uwacukuraga amabuye y’agaciro yapfiriye mu kirombe

Umuturage usanzwe ukora mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cy’ikigo cya CEMINYAKI, giherereye mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba azize kubura umwuka.

Ikirombe yaguyemo
Ikirombe yaguyemo

Abaturage babwiye Kigali Today ko abantu babiri baheze mu kirombe kubera kubura umwuka, bagerageza kubakuramo, ariko barokora umwe undi basanga yapfuye.

Abaturage bavuga ko byabaye mu masaha ya saa munani, ariko ubuyobozi bwa CEMINYAKI butangaza ko byabaye nyuma y’amasaha y’akazi.

Abaturage bavuganye na Kigali Today bagira bati "Yari asanzwe ari umukozi muri iki kigo, ariko yaje guhera mu kirombe kubera kubura umwuka".

Kigali Today ivugana n’umuyobozi wa CEMINYAKI, Pierre Gatari, yatangaje ko umukozi umwe yabuze umwuka mu masaha ya saa kumi.

Yagize ati "Iyo ducukura dukoresha imashini zohereza umwuka wa oxygen (O²) mu cyobo, kugira ngo abantu babashe guhumeka, iyo akazi karangiye imashini turazizimya. Ibyo byabaye rero akazi karangiye imashini irafungwa, hanyuma umuntu aza kuvuga ko hari icyo yibagiwe basubiramo ari babiri babura umwuka. Umwe yashoboye kuvamo ari muzima ariko undi yaje kwitaba Imana".

Gatari avuga ko ibyabaye ari impanuka kandi bihanganisha umuryango wabuze umuntu wabo.

Yungamo ko basanzwe bafite ubwishingizi bw’abakora mu birombe bicukura amabuye y’agaciro, kandi ko n’uwapfuye umuryango we uzahabwa ibyo ugenerwa n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko uwaguye mu kirombe ari Jean Claude Hakizimana ufite imyaka 22, asaba abafite ibirombe gucunga neza umutekano w’aho bakorera mu kwirinda impanuka.

Agira ati "Icyo dukangurira abacukuzi b’amabuye y’agaciro, ni ukurinda umutekano w’aho bakorera, bakambara ibikoresho byabugenewe nk’ingofero. Ikindi bagomba kwibuka gusiba aho bacukuye mu rwego rwo kurengera ibidukikije hamwe no gukorana n’ibigo by’ubwishingizi, kuko bishobora kubagoboka igihe habayeho impanuka."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka