Rubavu: Urugomero rwa Gaz Methane rwatangiye gutanga amashanyarazi

Shema Gaz Methane Power Plant ni urugomero rw’amashanyarazi ruyabyaza umusaruro akomotse kuri Gaz Methane iri mu Kiyaga cya Kivu, uru rugomero rukaba rugeze ku kigero cya 95% rwubakwa na sosiyete y’abongereza yitwa Shema Power Lake Kivu Ltd (SPLK), ndetse rukaba ruri kubakwa mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bijyanye n’amashanyarazi muri iyi sosiyete ya SPLK iri kubaka uru rugomero, Byiringiro Maximilien, avuga ko imirimo yo kubaka uru ruganda igeze ku kigero cya 95%, ariko batangiye gutanga amashanyarazi ku muyoboro mugari binyuze muri Sosiyete y’u Rwanda ishizwe ingufu (REG).

Byiringiro yagize ati “twatangiye gutanga amashanyarazi ya mbere ku muyoboro mugari (on grid) tariki 15 Werurwe 2023. Kugeza ubu dushobora gutanga megawati 20 ashobora kugabanuka bitewe n’umuriro REG yifuza ariko turateganya ko mu gihe cya vuba tuzaba dufite ubushobozi bwo gutanga megawati 50.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko biteganyijwe ko imirimo yose yo kubaka uruganda izasozwa muri Nyakanga 2023 akaba ari nabwo uru rugomero ruzaba rutanga izo megawati 50 ku muyoboro mugari.

Kabuto Alexis; Umuyobozi Mukuru wa SPLK avuga ko ku ikubitiro uru ruganda rwatangiye rukoresha abakozi 500 harimo 150 b’abanyamahanga n’abandi 350 b’abanyarwanda.

Kabuto avuga ko iyi sosiyete yabo gaz icukura izayibyaza amashanyarazi gusa, nta gaz izatunganywa ngo ikoreshwe mu guteka.

Asobanura uburyo bizakorwa, Kabuto yavuze ko Gaz Methane izajya icukurwa muri metero 355 ndetse ibyuma biyicukura biri mu kiyaga cya Kivu, hatangiye imirimo yo kuyicukura no kuyitunganya.

Kabuto avuga ko u Rwanda ruzungukira cyane kuri uru rugomero kuko mu masezerano basinyanye na Leta y’u Rwanda, aya mashanyarazi batanga ahendutse ugereranyije n’uburyo izindi ngomero zigenga ziyagurisha na Leta.

Mu korohereza ishoramari, Leta y’u Rwanda yafashije Shema Power Lake Kivu Ltd iyubakira ibikorwa remezo birimo imihanda, imiyoboro y’amashanyarazi ikura umuriro muri urwo rugomero iyageza ku muyoboro mugari (on-grid) n’ibindi.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

SPLK yatangiye kubaka uru rugomero tariki 01 Ukwakira 2019 aho byari biteganyijwe ko rwuzura mu myaka ibiri ariko biza kudindizwa n’icyorezo cya COVID-19.

Byari biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi izarangira itwaye Miliyoni 220 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi Miliyari 215 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NDABISHIMYE ARIKO IYO NTEGO YO KUGEZA UMURIRO KURI TWESE 2024 UMANZA BITAZASHOBOKA KUKO HASIGAYE AMEZI 6 GUSA MURAKOZE.

SEMINEGA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Twizere ko igiciro cya gaz noneho kigiye kumanuka. Harya iyo ku Kibuye yo byifashe bite?

Dynamo yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka