Rubavu: Urubyiruko rukomeje gutanga umuganda mu gusukura ahangijwe n’ibiza

Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah, aherutse kwifatanya n’urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu mu gusukura ahangijwe n’ibiza, abashimira ubwitabire n’ubwitange bagaragaza mu kugoboka abibasiwe n’ibyo bibazo.

Seminari nto ya Nyundo ni yo yakorewemo umuganda wo gusukura inyubako zuzuyemo ibyondo byatewe n’umugezi wa Sebeya.

Urubyiruko n’abaturage mu Mujyi wa Gisenyi bakoresheje ibitiyo, indobo n’imikoropesho mu gukuraho ibyondo basukura ahangiritse kugira ngo abanyeshuri babone uko bazasubira kwigira muri izi nyubako.

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, yari yatumiye urubyiruko arusaba kwitabira umuganda wihariye.

Yagize ati “Muze dufatanye umuganda wo gusibura inzira, kuvana icyondo mu mashuri, gutunganya aho imiryango yimuriwe, dukomeze tubafashe, kandi tubereke Imana ibakomeze kuko ibiza byarabahekuye bikabije.”

Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima yatanganje ko yishimiye uburyo urubyiruko rwitabiriye, ati "Byagaragaye ko mu myaka 29 ishize, ibikorwa byubatse u Rwanda byinshi byakozwe n’ubukorerabushake, byakozwe n’urubyiruko rwumvise umuhamagaro cyangwa rubyitekerereje. Iyo ibiza nk’ibi bibaye, hagomba kuboneka urubyiruko rwiteguye gushaka igisubizo, bakoresheje amaboko cyangwa ibitekerezo kuko ni umurage twarazwe n’Inkotanyi kuva zihagarika Jenoside kandi urubyiruko rwa Rubavu rwabigaragaje.”

Ishuri rya Seminari nto ya Nyundo ryashegeshwe n’ibiza ndetse byangiza ibintu byose byari birimo haba ububiko bw’ibiribwa, isomero, aho basengera n’amacumbi kuko ntacyarokotse mu byari mu kigo kugeza ku modoka z’ikigo.

Nubwo abanyeshuri bashoboye kubona aho baba bacumbikiwe, ubuyobozi bw’ikigo butangaza ko bukomeje kugorwa no gukenera inyubako z’aho batekera, bikaba ngombwa kujya gutekera mu nyubako za seminari, ibiryo bikajyanwa ahari amacumbi.

Uretse ko hakorwa umuganda usukura ahangijwe n’ibiza, abantu batandukanye bakomeje gukusanya inkunga ihabwa abanyeshuri batakaje ibyo bari batunze kugera ku myenda yo kwambara, amakayi n’ibikoresho by’isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka